Nasibu Abdul ‘Diamond’ ntavuga rumwe na gake n’umuhanzi mugenzi we , Jackson Ngechu Makini ‘Prezzo’ wo mu gihugu cya Kenya bapfa Miss Tanzania 2006, Wema Sepetu.
Nk’uko ikinyamakuru GPR dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko ikibazo cyabaye ingume hagati y’aba bahanzi bombi nyuma y’amagambo Prezzo wo muri Kenya yanditse ku mbuga nkoranyambaga asesereza Diamond . Prezzo, yanditse anenga gusubirana kw’uyu musore na Miss Wema Sepetu .
Prezzo yanditse avuga ko nubwo Diamond yasubiranye n’uyu mukobwa, bamaze kuryamana. Yakomeje avuga ko mu benshi byamamare by’abakobwa muri Tanzania yabarongoye haba Jokate (Mwegelo), Miss Wema Sepetu n’abandi, bityo akaba asanga arenze Diamond haba mu mafaranga, ubuhanzi, igikundiro hakiyongeraho ko yaryamanye n’umukunzi we .
Diamond amaze kumva amagambo Prezzo yavuze byaramubabaje cyane . Ati, “Nababajwe cyane n’uyu musore(Prezzo), yarantutse njye n’umukunzi wanjye (Wema) kandi azi neza ko ntaramuvugaho na rimwe”
Manager wa Prezzo amaze kubona ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera, yahamagaye Diamond amusaba ko yakwihangana akamuhuza na Prezzo bagacoca ibibazo bafitanye . Diamond yabwiye Asa, manager wa Prezzo ko nta mwanya yabona wo kuganira n’uyu muhanzi ahubwo amusaba ko yasubira ku mbuga nkoranyambaga ari naho yamutukiye akandika ibindi amusaba imbabazi .
Ati, “Manager we yarampamagaye ansaba ko twakwicarana na we tugakemura icyo kibazo . Nta mpamvu njye mbona yatuma nicarana na Prezzo, ni we wabanje kuntuka , niba ashaka ko twiyunga nasubire aho yantukiye asabe imbabazi”
Akomeza agira ati , “Murabizi ko benshi mu muziki bakeka ko gutuka mugenzi wabo wubatse izina ari byo bituma bamenyekana cyangwa bashaka kumenyekanisha indirimbo zabo . Baribeshya kuko kumenyekana kwiza hari inzira bicamo”
Mu minsi ishize Diamond yahuye na Prezzo ahitwa Element, Masaka mu mujyi wa Dar es salaam ntibasuhuzanya kubera icyo kibazo bagiranye .
Igihe Wema yari yaratandukanye na Diamond, mu bitangazamakuru byo muri Kenya na Tanzania havuzwemo inkuru y’urukundo hagati ya Prezzo n’uyu mukobwa gusa ntibyamaze igihe .


















TANGA IGITEKEREZO