– I Kinshasa haravugwa umwuka utari mwiza hagati y’ibikomerezwa muri muzika JB Mpiana na Koffi Olomide
– JB Mpiana yiswe ‘Igikeri’ naho Koffi Olomide bamuhimba ‘Ebola’
– Koffi Olomide yishimiye kwitwa Ebola
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa ubushyamirane bukomeye hagati y’abahanzi bakomeye, bwanageze aho bitana amazina y’ibikoko n’indwara z’ibyorezo.
Kugeza ubu JB Mpiana na Koffi Olomide ntibacana uwaka, nyuma y’aho uyu muhanzi avugiye mu ruhame ko yagurije Koffi Olomide akyabo k’amafaranga akaba yaranze kuyamwishyura.
Inkuru yatangajwe na Oeil d’Afrique, ivuga ko nubwo JB Mpiana ,umuyobozi wa Wenge BCBG, ku giti cye yanze kugira icyo atangaza gisebya Koffi. Abakozi be bashinzwe itumanaho barangajwe imbere n’uwitwa Roger Ngandu ntibatinya kwishyuza Koffi aya mafaranga mu ruhame kugeza n’ubwo babivugira kuri Televiziyo.
Ku ruhande rwa Koffi, we nta kindi avuga uretse gusaba ko JB Mpiana aba ari we wivugira ubwe.
Koffi ati “Iyo ufitanye ikibazo n’umuntu, ukaba umuvugaho umwenda ungana kuriya, ugomba kwivugira cyangwa ukajya mu rukiko gusaba ibyo ugombwa. Njye rero ndagira inama abanshinja biriya gukurikiza inzira ziriho zo kubona ibyo ufitiye uburenganzira.”
Ibitutsi byo ku rwego rwo hejuru: Koffi Ebola naho JB Mpiana akaba Igikeri
Iyi ntambara y’amagambo hagati y’aba bahanzi yafashe indi ntera igera ku rwego rwo gutukana ibitutsi byangiza isura ya buri wese.
Mu gihe abo ku ruhande rwa Koffi Olomide bise JB Mpiana igikoko cy’amagaragamba bishatse no kuvuga igikeri, abo ku ruhande rwa JB Mpiana nabo bita Koffi icyorezo cya Ebola.
Mu gihe abo ku ruhande rwa JB Mpiana, bumvaga kwita Koffi Ebola bizamushegesha batunguwe no kumva ahise abyishimira aniyita Ambasaderi w’abarwayi ba Ebola. Koffi yahise anavuga ko azakora indirimbo n’ibitaramo mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo kuri iki cyorezo gihangayikishije Afurika n’isi yose muri rusange.
Abafana ba Koffi bakomeje kubyinira ku rukoma bavuga ko nta mpamvu yo kunena umurwayi cyangwa indwara, mu gihe JB Mpiana we akomeje kuribwa no kwitwa igikeri.


















TANGA IGITEKEREZO