Beyonce yari yasohokanye n’umugabo we Jay Z mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 28 Mutarama 2018, bitabiriye ibirori bibanziriza ibyatangiwemo ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 60, byabereye mu mu Mujyi wa New York.
Uyu mugore wari waserutse mu ikanzu yirabura yashyize kuri Instagram amafoto ye na Jay Z ubwo bari muri hotel berekeza ahabereye ibirori, imwe muri zo yatunguye abayibonye ndetse ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bibaza ku mukecuru uyigaragaramo.
Umukecuru wafotowe yatangariye bidasanzwe Beyonce yibajijweho na bamwe abandi babwira uyu mugore ko byari kuba byiza amukuye mu ifoto ye mu gihe hari n’abandi bahise batangiza ’hashtag’ yitwa #SheisALLOfUs mu kwemeza ko nta muntu utarangarira Beyonce aramutse amuciye iruhande.
Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi.
Aba bombi bafitanye abana batatu barimo Blue Ivy w’imyaka itandatu y’amavuko ndetse n’impanga Rumi na Sir Carter bamaze amezi arindwi bibarutse.



















TANGA IGITEKEREZO