00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino w’injangwe n’imbeba hagati ya Polisi na Desire Luzinda wifotoje yambaye ubusa

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 18 November 2014 saa 08:00
Yasuwe :

Desire Luzinda umwe mu bakobwa bamaze kwigaragaza neza mu muziki muri Uganda akomeje gushakishwa na Polisi yo muri iki gihugu gusa yabaye ibamba dore ko bari kumugera amajanja agiye gufatwa ubundi bakamubura burundu.
Ni nyuma y’uruhererekane rw’amafoto y’urukozasoni ndetse n’amagambo ateye isoni yagiye amugarukaho.
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, nyuma y’uko Polisi ishyizeho amatangazo amurangisha ntibigire icyo bitanga kuri ubu iri gusaba uyu muhanzi kwishyikiriza ubutabera ku bushake (…)

Desire Luzinda umwe mu bakobwa bamaze kwigaragaza neza mu muziki muri Uganda akomeje gushakishwa na Polisi yo muri iki gihugu gusa yabaye ibamba dore ko bari kumugera amajanja agiye gufatwa ubundi bakamubura burundu.

Ni nyuma y’uruhererekane rw’amafoto y’urukozasoni ndetse n’amagambo ateye isoni yagiye amugarukaho.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje, nyuma y’uko Polisi ishyizeho amatangazo amurangisha ntibigire icyo bitanga kuri ubu iri gusaba uyu muhanzi kwishyikiriza ubutabera ku bushake bitaba ibyo agafatirwa izindi ngamba zikarishye.

Uyu mukobwa akomeje gucenga Polisi ya Uganda

Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, yavuze ko Desire akomeje kwihisha inzego z’umutekano ndetse bamaze kurambirwa guhora bamushakisha, nakomeza kunanirana ngo araba arushaho kwiyongerera ibihano.

Yagize ati “Twe icyo dushaka ni uko Desire aza agasobanura uko aya mafoto yageze hanze ndetse n’icyo uwo musore bakundanaga yari agamije bigakurikiranwa. Uko akomeza kwihisha ananiza Polisi ni ko ibihano bizamufatirwa bigenda bikara. Turamusaba aho ari hose kwizana ku cyicaro gikuru cya CIID muri Kibuli.”

Amafoto ya Desire yambaye ubusa yashyizwe hanze na Franklin umusore wo muri Nigeria bigeze gukundana.

Desire Luzinda bikaba bivugwa ko kuwa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2014 yaba yarohereje abanyamategeko bavuye Nsamba na Kyeyune ndetse n’abavoka kumuhagararira muri CIID.

Nubwo uyu mukobwa yasabye imbabazi Abanya-Uganda kuri iki cyaha yakoze kinahanirwa n’amategeko, Ramadhan Mubajje, Mufti wa Uganda avuga ko imbabazi gusa zidahagije ahubwo akwiye gufungwa no kuryozwa icyaha yakoze bikabera abandi akarorero.

Ramadhan Mubajje avuga ko atumva uburyo Polisi yavuga ko yananiwe guta muri yombi uyu mukobwa mu gihe icyaha yakoze cyandagaje igihugu cyose mu maso y’amahanga dore ko aya mafoto ye yakwirakwijwe ku mbuga za internet ndetse bikitirirwa Uganda.

Mubajje avuga ko ubutabera nibunanirwa guhana uyu muhanzi ngo azafata iya mbere mu kunenga ubutabera ku bwo kutubahiriza inshingano zabwo.

Itegeko rya Uganda riteganya ko umuntu ukwirakwije amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ahanishwa byibura ahazabu ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda n’igifungo cy’imyaka itari munsi 10.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages