00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Bruce Willis yiyambitse ubusa ajya mu muhanda yamagana Instagram

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 May 2014 saa 12:08
Yasuwe :

Scout Willis , umukobwa wa Bruce Willis na Demi Moore, kuwa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014 yambaye ubusa igice cyo hejuru arangije ajya mu muhanda mu rwego rwo kwamagana amategeko yashyizweho n’urubuga rwa Instagram akumira abakobwa bashyira amafoto yabo bambaye ubusa kuri uru rubuga . Ibi, uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli yabikoreye mu mujyi wa New York . Scout Willis amaze kubikora, yanditse ku rubuga rwa twitter abaza ubuyobozi bwa Instagram impamvu babuza abakobwa, bishimiye (…)

Scout Willis , umukobwa wa Bruce Willis na Demi Moore, kuwa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014 yambaye ubusa igice cyo hejuru arangije ajya mu muhanda mu rwego rwo kwamagana amategeko yashyizweho n’urubuga rwa Instagram akumira abakobwa bashyira amafoto yabo bambaye ubusa kuri uru rubuga .

Ibi, uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli yabikoreye mu mujyi wa New York . Scout Willis amaze kubikora, yanditse ku rubuga rwa twitter abaza ubuyobozi bwa Instagram impamvu babuza abakobwa, bishimiye uko Imana yabaremye, kudashyira amafoto yabo bambaye ubusa kuri uru rubuga .

Nk’uko Mail Online yabitangaje, uyu mukobwa w’imyaka 22 avuga ko kuba Instagram ibuze abakobwa gushyira hanze amafoto yabo bambaye ubusa ari ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu dore ko hari abashyiraho aya mafoto agaragaza ubwambure bwabo mu rwego rwo gukangurira abagore kwirinda kanseri y’amabere .

Mu butumwa yageneye Instagram na bamwe mu bayikoresha bamaganira kure aya mafoto, Scout Willis yagize ati, “Niba udakunda ibyo ubona, mvana mu nshuti zawe. Kuba nishimiye uko umubiri wanjye umeze ntibyagakwiye kuba ikibazo ku bandi bantu bafite uko bambona . Gusa, sinshaka ko iki gitekerezo cyakirwa n’umuntu uwo ari we wese ku ngufu”

Nyuma yo kwambara ubusa akajya mu muhanda yamagana Instagram ntihagire icyo bitanga, Scout Willis yasabye uru rubuga gukora uko rushoboye rukamusubiza amafoto ye yose yashyize kuri uru rubuga mbere y’uko konti ye bayifunga burundu kubera amafoto agaragaza ubwambure bwe yashyizeho .

Ati, “Nshobora kubona amafoto yanjye yose??? Sinshaka kongera kugira konti ariko mumpe amafoto yanjye”

Konti y’uyu mukobwa kuri Instagram yafunzwe nyuma y’uko iya Rihanna na yo mu minsi ishize yafunzwe kubera amafoto yashyizeho yambaye ubusa .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages