Ku nshuro yaryo ya 20 irushanwa ryo gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga mu gihugu cya Tanzania ryegukanwe na Sitti Mtemvu wari uhanganye na bagenzi be 29.
Ibi birori byabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Mlimani iherereye i Dar es salam mu ijoro ryo ku Cyumweru ,byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Ommy Dimpoz, Vanessa Mdee n’abandi. Aba bakobwa bose uko ari 30 biyerekanye mu bihe bitandukanye imbere y’akanama kaje kwanzura ko uwitwa Sitti Mtemvu ari we wegukanye iri kamba.
Sitti Mtemvu ni we wahize bagenzi be mu gusubiza neza ibibazo babajijwe, uburyo yiyerekanye mu myambaro itandukanye, ingendo ye, ikimero, uburyo akoresha umwanya aba yahawe n’uburanga nk’uko abagize itsinda ry’abakemurampaka muri iri rushanwa babitangaje.
Sitti Mtemvu yagaragiwe na Lilian Kamazima wabaye igisonga cya mbere naho Jihan Dimachk aba igisonga cya kabiri.
Nyampinga Sitti yegukanya miliyoni 18 z’amashiringi ya Tanzania ziherekejwe n’ibindi bihembo yahawe n’abafatanyabikorwa b’iki gikorwa.
Gutora Nyampinga muri Tanzania byatangiye mu 1960 aho yitabirwaga n’abakobwa baturutse impande zose z’iki gihugu by’umwihariko i Dare es Salaam. Mu mwaka wa 1968 aya marushanwa yaje guhagarikwa bitewe n’umutwe wa politiki wari ku butegetsi wavugaga ko aya marushanwa ahabanye n’umuco.
Aya marushanwa yongeye gushyirwaho mu 1994, ikamba rihabwa Aina Maeda wanitabiriye irushanwa rya nyampinga w’Isi.
Miss Sitti Mtemvu ni umukobwa wa Abbas Mtemvu umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Tanzania akanaba umurwanashyaka wa CCM(Chama Cha Mapinduzi). Uyu mukobwa kandi ni we uzahagararira igihugu cye mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi muri 2015.



















TANGA IGITEKEREZO