Reginae Carter umwana wa Lil Wayne yeruye ko imodoka ebyiri z’akataraboneka aherutse guhabwa ku isabukuru y’amavuko ataziguriwe na se ahubwo harimo iya nyina ari nayo yakunze by’ikirenga.
Tariki 29 Ugushyingo 2014 nibwo Reginae Carter yizihije isabukuru y’imyaka 16 maze ababyeyi be bamuhundagazaho impano zikomeye bishimira ndetse banizihiza isabukuru y’umwana wabo.
Nk’uko TMZ yabitangaje, nyuma y’isabukuru byavuzwe ko yahawe na se imodoka ya Ferrari na BMW ariko yaje kubinyomoza avuga ko imodoka imwe yayihawe na nyina.
Yagize ati, “Ku isabukuru yanjye nishimiye cyane urukundo nagaragarijwe n’ababyeyi ndetse n’inshuti zanjye, ndashimira mama wanjye wampaye imodoka ihenze ya Ferrari ndetse na papa wanjye wampaye iya BMW”.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Ferrari, Toya (wahoze ari umugore wa Lil Wayne) yaguriye umwana we yabifashijwemo n’umugabo we Memphitz ari na we basigaye babana.
Inshuti za hafi z’umuryango wa Lil Wayne zatangaje ko mbere y’uko Toya aha Reginae impano yabanje gusobanurira se aho yayikuye ndetse Lil Wayne avuga ko nta kibazo abibonamo kuba umwana we ahawe imodoka yaguzwe n’utari se umubyara.
Toya na Memphitz ati “Reginae twamubonyemo ubushobozi bwo kuba yatwara imodoka ihenze nk’iyi, nubwo azahera kuri BMW umunsi ku munsi azagenda arushaho kugira ubumenyi bwo gutwara”.
Nubwo Lil wayne na Toya Wright batandukanye, bombi baharanira guha umunezero umukobwa wabo Reginae.



















TANGA IGITEKEREZO