Paris Michael, w’imyaka 15, umukobwa wa Michael Jackson kuri uyu wa Gatatu yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugerageza kwiyahura.
Inkuru dukesha urubuga 7sur7 ivuga ko umuvugizi w’inzego zishinzwe umutekano yirinze kugira icyo atangaza ku cyaba cyateye uyu mwana gushaka kwiyahura, nyuma y’uko ahamagawe i Los Angeles aho umwana atuye muri Leta ya Califoriniya, ubwo hari mu ma saha y’igitondo.
Nyamara igitangazamakuru TMZ cyatangaje ko babonye umwana ajyanywe kuri burankari ubwo bamusohoraga mu nzu yabagamo, nyuma yo guhamagara nimero y’ubutabazi ya 911.
Micheal Paris ni umwana wa kabiri wa Michael Jackson. Avukana n’abandi babiri b’abahungu Prince na Blanket.
Ibi byabaye mu gihe uyu Michael yari afite umwanya ukomeye muri Filimi Lundon’s Bridge and the Three Keys” yari yaratangiye gukinamo.



















TANGA IGITEKEREZO