00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Michael Jackson yahishuye ibitazwi ku cyahitanye umubyeyi we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2017 saa 07:30
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka irindwi Paris Jackson, umukobwa rukumbi wa Michael Jackson yavuze bwa mbere ko umubyeyi we yapfuye yishwe ndetse ko hari abatagira ingano bifuje kenshi ko ava ku Isi.

Paris Jackson w’imyaka 18 yahamije ko ibimenyetso afite bimuhamiriza neza ko Michael Jackson wapfuye mu mwaka wa 2009 yazize urupfu rwari rwateguwe ndetse ko mbere y’uko apfa yivugiraga ko hari benshi bamuhigaga.

Uyu mukobwa yemeje ko Michael Jackson atazize impanuka nk’uko byinshi mu binyamakuru bidahwema kubitangaza. Raporo y’abaganga bapimye umurambo yemeje ko uyu muhanzi yazize kunywa imiti ifite ubukana irenze urugero ndetse muganga wamuvuraga witwa Conrad Murray yahamwe no kuba yarabigizemo uruhare bimuviramo gukatirwa igifungo cy’imyaka ine mu Ugushyingo 2011.

Paris Jackson yabwiye ikinyamakuru Rolling Stone ko Conrad Murray atari we ntandaro y’urupfu rwa se, ngo hari byinshi bitavuzwe ku cyihishe inyuma y’umugambi wo kwica Michael Jackson gusa akemeza ko uyu muganga na we arimo.

Yabajijwe niba ko ashimangira ko umubyeyi we yishwe asubiza atazuyaje ati “Ni byo koko kandi birasanzwe. Ibi byumvikana nk’ubugambanyi kandi bikumvikana nk’ubujiji, gusa abafana nyakuri n’umuryango wose tuzi ukuri. Byari byarateguwe. Wari umugambi…”

Yavuze ko mbere y’uko se apfa yakundaga kuganiriza abana be ababwira ko “hari abantu benshi bashakaga kumwica” ndetse ngo uyu mukobwa aracyakeneye ubutabera nubwo nta byinshi yavuze.

Ati “Yego ndashaka ubutabera ariko ni nk’umukino wa Chess. Ndi kwitegura gukina uwo mukino wa Chess mu buryo nyabwo. Ibyo ni byo navuga muri uyu mwanya.”

Paris Jackson yanavuze ko ubwo yari afite imyaka 14 yafashwe ku ngufu n’umugabo atavuze amazina, ibi byose ngo bimukora mu nkovu yatewe n’urupfu rwa se. Yavuze ko yagiye agerageza kenshi kwiyahura ariko bikaburizwamo.

Uyu mukobwa yabyawe na Debbie Rowe wari umuganga wa Michael Jackson, uyu ni we wamuvuraga indwara z’uruhu. Yemeje gushyingiranwa na Michael Jackson kuko yari azi ko uyu muhanzi yashakaga kubyara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages