00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukunzi mushya wa Diamond arahatwa ibibazo ku mashusho ye asambana

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 20 December 2014 saa 09:39
Yasuwe :

Umuhanzi w’umuherwe Zari Hassan agomba kwitaba Polisi y’igihugu cya Uganda kugira ngo ahatwe ibibazo ku amashusho y’ubusambanyi bwe yagenze hanze mu minsi ishize.
Ikinyamakuru XClusive cyatangaje ko kuwa Kane tariki ya 18 Ukuboza ku munsi w’igitaramo uyu mukobwa yari yise ‘‘All White Ciroc Party’ Polisi yamutaye muri yombi ajyanwa mu bugenzacyaha kwisobanura kuri aya mashusho ye asambana gusa asaba imbabazi ko bamurekura akabanza kurangiza ibirori bye hanyuma kuri uyu wa Gatandatu (…)

Umuhanzi w’umuherwe Zari Hassan agomba kwitaba Polisi y’igihugu cya Uganda kugira ngo ahatwe ibibazo ku amashusho y’ubusambanyi bwe yagenze hanze mu minsi ishize.

Ikinyamakuru XClusive cyatangaje ko kuwa Kane tariki ya 18 Ukuboza ku munsi w’igitaramo uyu mukobwa yari yise ‘‘All White Ciroc Party’ Polisi yamutaye muri yombi ajyanwa mu bugenzacyaha kwisobanura kuri aya mashusho ye asambana gusa asaba imbabazi ko bamurekura akabanza kurangiza ibirori bye hanyuma kuri uyu wa Gatandatu akazitaba.

Imwe mu mashusho yo muri iyi video ya Zari akora ubusambanyi

Hari amakuru avuga ko Zari , umukunzi mushya wa Diamond, yasohoye aya mashusho y’ubusambanyi mu rwego rwo gukurura abantu kugira ngo bazitabire igitaramo cye yari yise ‘All White Ciroc Party’.

Amashusho y’ubusambanyi bwa Zari yashyizwe hanze nyuma y’iminsi mike Isi yose yirirwa ireba ubwambure bw’umuhanzi Desire Luzinda na we uri gukorwaho iperereza ngo hamenyekane impamvu nyamukuru ibyihishe inyuma naba umunyacyaha abiryozwe.

Zari kimwe na Luzinda nibaramuka bahamwe n’iki cyaha bakurikiranyweho cyo gushyira aya mashusho hanze nkana, bazabiryozwa. Itegeko rya Uganda riteganya ko umuntu ukwirakwije amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ahanishwa byibura ihazabu ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda n’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi.

Zari umubyeyi w’abana batatu amaze iminsi avugwa ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzi Diamond gusa bombi bakabyamaganira kure. Nubwo uyu mukobwa w’umuherwe yagiye yigira nyoni nyinshi akavuga ko ibye n’uyu musore ntaho bihuriye no gukundana, muri ‘All White Ciroc Party’ yagaragaje ko hari icyo umubano wabo bombi uhatse ubwo basomaniraga mu maso y’abafana.

Kuwa Kane Zari yasanywe kuri Polisi

Ibya Zari na Diamond ngo ni business si urukundo....

Mu minsi yashize nabwo bafotowe basomana bavuga ko ari business

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages