00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukunzi wa Chris Brown yaba agiye kwibaruka

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 20 September 2014 saa 04:56
Yasuwe :

Chris Brown n’umukunzi we Karrueche Tran w’imyaka 26 baba bitegura kwibaruka imfura yabo nk’uko inshuti yabo ya hafi yabitangarije Media Take Out.
Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko uyu mukobwa uvugwaho kuba atwite ngo mu byifuzo bye ntiyifuzaga kuba yahita abyarana na Chris Brown urukundo rutarashinga imizi hagati yabo.
Uyu muntu yagize ati “Ari mu gihirahiro kugeza ubu, kuko akunda Chris Brown kandi Brown we arashaka umwana. Karrueche we arashaka ibirenze umwana, arifuza ko (…)

Chris Brown n’umukunzi we Karrueche Tran w’imyaka 26 baba bitegura kwibaruka imfura yabo nk’uko inshuti yabo ya hafi yabitangarije Media Take Out.

Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko uyu mukobwa uvugwaho kuba atwite ngo mu byifuzo bye ntiyifuzaga kuba yahita abyarana na Chris Brown urukundo rutarashinga imizi hagati yabo.

Uyu muntu yagize ati “Ari mu gihirahiro kugeza ubu, kuko akunda Chris Brown kandi Brown we arashaka umwana. Karrueche we arashaka ibirenze umwana, arifuza ko urukundo rushing imizi. Ntashaka kongera kumva Rihanna cyangwa kongera kumubonana na ba bakobwa bicuruza. Ibyo byombi’

Iki kinyamakuru cyemeza ko gifite gihamya cyahawe n’inshuti ya Karrueche avuga ko uyu munyamideli w’imyaka 26 yitegura kwibaruka. Ati “Kugeza ubu aritegura kwakira umwana we wa mbere”

Muri Kanama Chris Brown yanditse kuri instagram atebya yereka abamukurikira ko arambiwe guhora akina na Karrueche bityo yumva igihe kigezi ngo abone imfura ye bazajya basangira ibyishimo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages