00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyabugeni w’Umufaransa yajyanye Lady Gaga mu manza

Yanditswe na

Ishimwe M. Bénigne

Kuya 18 June 2013 saa 08:30
Yasuwe :

Umunyabugeni (plasticienne) w’Umufaransa Orlan, arashinja Lady Gaga kuba yariganye ibihangano bye akabikoresha muri alubumu ye Born This way.
Orlan akaba yaratanze ikirego ku rukiko rukuru rw’ i Paris mu Bufaransa, avuga ko Lady Gaga yiganye ibihangano bye nko kwishushanyaho ibibyimba ku gahanga no ku ntugu, akabikoresha mu mashusho n’amafoto ya Album ye “Born this way”.
Uyu munyabugeni yanareze kandi n’inzu imutunganyiriza indirimbo “Universal Music France”.
Nk’uko tubikesha (…)

Nk’uko tubikesha 20minutes.fr, umunyabugeni Orlan uhagaraiwe n’abanyamategeko bakorera muri “Dutilleul-Fracoeur” i Paris, barasaba Lady Gaga indishyi ingana na miliyoni 31,5 z’amadolari.

Barasaba kandi ko amashusho y’indirimbo “Born this Way” ahagarikwa kwerekanwa ndetse n’icuruzwa ry’iyo Album rigahagarara.

Umunyabugeni Orlan La Plasticienne
Lady Gaga
Lady Gaga (i bumoso) na Orlan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages