Muri Mata 2014 nibwo umuraperi Andre Johnson uzwi cyane ku mazina ya "Christ Bearer" yavuzwe mu bitangazamakuru bikomeye byo ku Isi cyane cyane ibyandika ku bahanzi n’ibyamamare. Kuva icyo gihe kugeza ubu, ni ubwa mbere yavuze icyamuteye kwiyambura igitsina.
Uyu muraperi yabikoreye mu Majyaruguru ya Hollywood. Akimara kwikata igitsina, yahise afata umwanzuro wihuse wo kwiyahura, asimbuka mu igorofa rya kabiri agwa hasi arakomereka bikomeye gusa ntiyapfa.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru E! News, uyu muraperi yavuze ko ari bo avuganye nabo bwa mbere nyuma yo kwikata igitsina ndetse akabwiza ukuri kw’icyamuteye kwiyambura ubugabo.
Ati, “Nibyo, muri iryo joro nari ndi gukoresha ibiyobyabwenge ariko ikintu cyose nakoraga nabaga nkizi neza. Nikase igitsina kuko cyari izingiro ry’ibibazo byanjye. Igisubizo nafatiye ibyo bibazo, ni ugukuraho ikibinkururira. Igitsina n’icy’abantu bapfuye kandi njye ndi Imana…Biriya bikorwa byanshoraga mu bibazo, niyo mpamvu nihinduye Imana”
Nubwo hari abavugaga ko abaganga bakurikiranye ubuzima bw’uyu muraperi nyuma yo kwikata igitsina bakaba barabashije kugisubizaho, uyu muraperi ubwe yabihakanye. Yasobanuye ko abaganga bananiwe kugisubizaho ahubwo icyo bamukoreye ni ukomora ibisebe yari afite gusa ngo yasigaranye agatsina gato kamufasha gukora ibintu bimwe na bimwe ibyo icyo yari afite mbere cyakora.
Ati, “Abaganga byarabananiye, ntabwo bagisubijeho. Gusa kiracyakora, nasigaranye agatsina gato gakora”
Kugeza ubu, abaganga babwiye uyu mugabo ko atagifite ububasha bwo kubyara. Ati, “Iminsi yanjye yo kubyara yararangiye . Ubu ndi umuntu mushya, kubaho mfite igitsina byarambangamiraga. Kukigira cyangwa kutakigira ntacyo bimaze”



















TANGA IGITEKEREZO