TMZ itangaza ko DMX yahagaritse gahunda y’ibitaramo yari afite muri iki cyumweru nyuma yo gutungurwa n’uburwayi butaramenyekana neza abaganga bakamusaba kubanza kwivuza mbere yo kongera gukora akazi gasaba imbaraga.
Mu bitaramo yavanyeho harimo icyo yagombaga gukorera ahitwa Santa Ana muri California[iki cyagombaga kuba kuwa Kabiri nijoro ari nawo munsi yarwariyeho]. DMX yari afite ibindi bitaramo birimo icyagombaga kubera i Los Angeles kuwa Gatatu n’ikindi yagombaga gukorera muri San Diego kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mata 2017.
Umuvugizi wa DMX yanze kugira icyo atangaza ku burwayi bw’uyu muraperi gusa abari hafi ye bashimangiye ko afite ikibazo gikomeye yaba yaratewe no kunywa ibiyobyabwenge by’umurengera mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu gitaramo cyateguwe n’inzu y’umuziki ya Ruff Ryders giherutse kuba kuwa Gatandatu muri Barclays Center muri Brooklyn, ngo DMX yagaragaye ari kunywa inzoga nyinshi ndetse na nyuma yo gutaha anywa ibiyobyabwenge bimurusha imbaraga bityo ubuzima bwe burazahara.
Mu mwaka ushize DMX yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko yari yanegekajwe n’ubwinshi bw’iyobyabwenge yanyoye, icyo gihe polisi yatangaje ko yamusanze muri parikingi y’imodoka atabasha guhumeka neza.
DMX yemereye Dr. Phil mu 2013 ko ubuzima bwe bwamaze kurushwa imbaraga n’ibiyobyabwenge kuko ngo yatangiye kunywa cocaine afite imyaka 14. Uyu muraperi amaze gutabwa muri yombi ndetse agafungwa inshuro 13. Akenshi atabwa muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge, kutubahiriza amategeko y’umuhanda, urugomo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO