00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Professor Jay yarushinze mu birori by’akataraboneka (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2017 saa 10:23
Yasuwe :

Umuhanzi ubimazemo igihe muri Tanzania, Joseph Haule[Professor Jay] yarushinganye na Grace Mgonjo nyuma y’imyaka myinshi bakundana.

Professor Jay ni umuraperi akababa amaze n’imyaka ibiri yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite uhagarariye agace ka w’agace ka Mikumi ko mu Ntara ya Morogoro, ari na ko yavukiyemo.

Ubukwe bwa Professor Jay n’umukunzi we Grace bwabaye kuwa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017, basezeraniye muri Kiliziya ya Mutagatifu Yozefu mu Mujyi wa Dar es Salaam. Aba bombi bakoze ibirori bikomeye byitabiriwe n’abahanzi bakomeye n’abayobozi batandukanye muri Tanzania.

Abahanzi barimo Diamond Platnumz, AY, Harmonize, Sugu [na we w’umudepite akaba n’umwe mu batangije Hip Hop muri Tanzania] baririmbye muri ibi birori. By’umwihariko ubwo AY yaririmbaga, Professor Jay yavuye mu byicaro amufasha kurapa.

Professor Jay w'imyaka 41 yarushinze

AY na we uteganya ubukwe mu gihe cya vuba nubwo ataratangaza itariki nyayo yasabiye umugisha Professor Jay n’umugore we Grace anashimangira ko ‘amwubaha cyane kuko yamubanjirije mu muziki kandi amubera urugero rwiza’.

Mu banyapolitiki bakomeye batashye ubukwe bwa Professor Jay harimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Lowassa Edward, Umuyobozi wa Chadema Freeman Aikaeli Mbowe, Godbless Jonathan Lema n’abandi.

Edward Ngoyai Lowassa wahoze ari Minisitiri w'Intebe yatashye ubu bukwe
Umuraperi AY yatashye ubu bukwe aranaririmba
Professor Jay yaririmbiye umugeni we
Harmonize yaririmbiye abageni
Lulu wahoze akundana na Kanumba Steven
Diamond yaririmbye 'Marry You' yakoranye na Ne-Yo
Lowasa n'abandi banyepolitike batashye ubukwe bwa Professor Jay
Professor Jay yashimiye Harmonize n'umukunzi be baje kumushyigikira muri ubu bukwe
Ubwo Diamond yaririmbaga abatashye ubukwe bamwuzuyeho
Harmonize n'umukunzi mushya bamaze igihe gito bakundana
Edward Ngoyai Lowassa ubwo yasuhuzaga abageni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages