Umuraperi w’Umunyamerika Rick Ross araregwa kutishyura amasaha atatu ahenze yo kwambara yose hamwe afite agaciro gasaga ibihumbi 90,000 $ ni ukuvuga angana na miliyoni 58 n’ibihumbi magana atanu (58,500,000Rwf) uyashyize mu manyarwanda.
Bivugwa ko iri deni Rick Ross yibagiwe kuryishyura kuko yarifashe muri Kanama 2012. Ubu ryongeye kugaruka rijya mu itangazamakuru rizanjywe n’uwitwa Johny, umucuruzi Rick Ross yaguzeho aya masaha. Imwe muri zo ni iya diyama ifite agaciro ka 55,000 $, naho izindi 2 zigura 42,000 $, zose zipima ibiro bitandukanye.
Uyu mucuruzi Johny ubarizwa i Texas usanzwe ukopa uyu muraperi Rick Ross yeretse urubuga TMZ impapuro izo saha zaguriweho, ariko ntiyishyurwa.
Uyu mucuruzi avuga ko byanga bikunze, Rick Ross n’ikigo cye gikurikirana ibya muzika gikwiyekumwishyura aya amafaranga kimurimo.



















TANGA IGITEKEREZO