00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Wiz Khalifa arahigishwa uruhindu

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 7 August 2014 saa 03:09
Yasuwe :

Cameron Jibril Thomaz benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Wiz Khalifa arashakishwa bikomeye n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwanga kwitaba urukiko ku bushake.
Muri Gicurasi 2014 nibwo uyu muraperi w’imyaka 26 y’amavuko yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya El Paso, Texas nyuma yo gukekwaho kunywa no gutwara urumogi mu mizigo ye. Akimara gufatwa, Khalifa yafunzwe igihe gito aza kurekurwa gusa ntibyarangiriye aho. Nyuma yo kurekurwa, Wiz Khalifa yasabwe kwitaba (…)

Cameron Jibril Thomaz benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Wiz Khalifa arashakishwa bikomeye n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwanga kwitaba urukiko ku bushake.

Muri Gicurasi 2014 nibwo uyu muraperi w’imyaka 26 y’amavuko yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya El Paso, Texas nyuma yo gukekwaho kunywa no gutwara urumogi mu mizigo ye. Akimara gufatwa, Khalifa yafunzwe igihe gito aza kurekurwa gusa ntibyarangiriye aho.

Nyuma yo kurekurwa, Wiz Khalifa yasabwe kwitaba urukiko kuwa 6 Kanama 2014 gusa umunsi warageze yanga kujya mu rukiko banagerageje kumushaka baramubura.

TMZ dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ubuyobozi bw’urukiko rwamuhamagaje bwahise bumushyiriraho impapuro zimuta muri yombi bityo inzego zishinzwe umutekano zikaba zatangiye kumushakisha ahantu hose.

Icyatumye ikibazo cy’uyu muraperi gikomera, ni igihe aherutse gufungirwa muri Texas yifotoza telefone ye(selfie) arangije yereka abafana be uko amerewe mu gihome abinyujije kuri twitter. Inzego z’umutekano ntizashimishijwe n’ibyo uyu muhanzi yakoze ndetse kugeza ubu hashyizweho itegeko ribuza imfungwa zose gutunga telefone.

Wiz Khalifa yatiye telefone muri gereza ashaka guhamagara umugore we

Asobanura uko yifotoje telefone agashyira ifoto kuri twitter , Wiz Khalifa yagize ati, “Umuyobozi yatambutse mu gitondo, ndamubwira nti ‘Yoo, ushobora kuntiza telefone, man? Ndashaka guhamagara umugore nkamubwira uko byagenze. Yahise ayimpa ndifotora”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages