Urukundo rwa Harmonize na Sarah ruvugwaho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko bamwe bavuga ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.
Mu kiganiro Harmonize yagiranye na Hot96 FM y’i Nairobi nyuma yo kuhakorera igitaramo yeruye ko adafite umukunzi muri iki gihe. Ubwo yari abajijwe niba ateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba yasubije ati “Ntibiraba, nta mukunzi mfite.”
Yatangaje ayo magambo nyuma anandika ubundi butumwa bwateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga ashyira mu majwi umurinzi wa Diamond witwa Mwarabu ko amuca inyuma akaryamana na Sarah.
Mu buryo busa no kuninura yashyize kuri Instagram ifoto ya Mwarabu the Fighter [umurinzi wa Diamond] ariko mu mvugo akoresha izina rya Mbosso uri mu bahanzi bashya binjiye muri WCB Wasafi.
Yanditse ati “Iyo numva ko ari Mbosso baryamanye, nari kuzamutegerereza ku kabyiniro ka Life Club ku wa 13 Gicurasi, nitwaje umupanga ku buryo yinjira ngahita mutsinda aho.”
Ni ubutumwa bwasize bamwe mu rujijo ariko abazi ibibazo afitanye n’umukunzi we batahura uwo yabwiraga.
Sarah ukundana na Harmonize yasubije ubutumwa bwakomeje gucicikana ko aca inyuma umukunzi we. Yagize ati “Mumbabarire, ntabwo njye ndi umugore uteye atyo, mu gihe nkiri kumwe n’umugabo wanjye Harmonize nta bandi bantu bazanzira mu buzima, nkunda umugabo wanjye kurusha uko mwabitekereza.”
Harmonize ubwo aheruka gukorera ibitaramo mu Rwanda yaherekejwe na Sarah ariko abari kuri hoteli bari bacumbitsemo i Kigali batungurwa n’uburyo uyu muhanzi yanze ko bajyana i Musanze aho yari afite ikindi gitaramo.
Icyo gihe byavuzwe ko “Sarah yari yiziritse kuri Harmonize ashaka ko bajyana i Musanze ariko undi yamutsembeye ndetse abwira abarinzi kumushyira ku ruhande bakamukura mu modoka yagiyemo [...] Yasigaye mu cyumba cya hoteli aryamye.”
Harmonize yahuye na Diamond mu 2015 amusinyisha muri WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa ‘Aiyola’ na ‘Bado’ yafatanyije na Diamond, ‘911’ yakoranye na Yemi Alade bigizwemo uruhare na Krizbeatz, ‘Show Me’ yakoranye na Rick Mavoko n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO