Kioko Kevin wamenyekanye nka Bahati yarushinganye na Diana Marua nawe usanzwe ari umunyamasengesho ukomeye ndetse ari mu bafana b’imena bagaragazaga gushyigikira umuziki w’uyu muhanzi mu gihe gishize.
Bahati yanditse kuri Instagram amenyesha abafana be ko ‘mu buryo bwemewe n’amategeko ari umugabo wa Diana Marua’. Yanditse agira ati “Uhereye ubu nta banga rikirimo, urakoze Yesu. Ubu ni uwanjye mu buryo bwemewe n’amategeko, ubu dutegereje abana.”
Mu minsi yashize Bahati yigeze gushyira ifoto ye ari kumwe na Diana Marua ayiherekeza amagambo ashimangira ko ‘ari umufatanyabikorwa we mu by’amasengesho’. Itangazamakuru ryamubajije niba ari we mukobwa yiyumvamo arya iminwa ntiyabisobanura byeruye.
Muri Nyakanga 2017 nibwo Bahati yambitse Diana Marua impeta y’urukundo ndetse ahita amusaba ko yamwemerera akazamubera umugore undi ntiyazuyaza.
Bahati afite indirimbo nyinshi zakunzwe mu muziki wo guhimbaza Imana. Ni we waririmbye iyitwa ‘Barua’, ‘Story Yangu’, ‘Mama’ n’izindiUyu muhanzi w’imyaka 23 yari aheruka kuza kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Serena Hotel muri 2015.



















TANGA IGITEKEREZO