Fergie yari amaze muri Black Eyed Peas imyaka igera kuri 15 kuko yaryinjiyemo mu 2002. Ubu risigayemo bagenzi be Taboo, will.i.am na apl.de.ap, uyu mugore arisezeye nyuma y’uko hari n’abandi baribayemo hambere bagiye barivamo barimo Dante Santiago, Kim Hill na Sierra Swan.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Ahlan!, will.i.am yemeje ko Fergie yamaze kubasezera ajya gukora umuziki ku giti cye ndetse kuri ubu ari gutunganya album ye bwite ya kabiri yise ‘Double Dutchess’ , izaba iriho indirimbo nka ‘M.I.L.F.$’ na ‘Life Goes On’.
Uyu muhanzi yinjiye muri iri tsinda ubwo ryari riri gukora album yaryo ya kabiri yitwa ‘Elephunk’ ari nayo yasohotseho nyinshi mu ndirimbo zatumye rikundwa na benshi ku Isi nka ‘Boom Boom Pow’, ‘I Gotta Feeling’ na ‘My Humps’.
will.i.am w’imyaka 40 yavuze ko Fergie yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Black Eyed Peas ndetse ngo bamufataga nk’umwe mu baririmbyi bafite ubuhanga buhebuje ku mubumbe w’Isi.
Yagize ati “Kuva mu ntangiriro za Black Eyed Peas, twagiye tugira abaririmbyi beza. Abaririmbyi beza twagize barahari Macy Gray, Esthero, Debi Nova, Fergie.”
“Kuri ‘Elephunk’, hari abaririmbyi b’abagore bayigizemo uruhare, mu by’ukuri nka Fergie ari mu bagizemo uruhare nko mu ndirimbo ‘Lets Get It Started’, it’s Noelle (Scaggs), na Fergie…”
Yavuze ko nta gahunda ihari yo gushaka umukobwa usimbura Fergie kuko ngo ari ‘gukora ku mushinga we bwite muri iki gihe’ Yongeyeho ati “Ibyo kumusimbuza ntabwo bihari, nta muntu ugiye kumusimbura.”
Iri tsinda ritarimo Fergie ryitezwe mu gitaramo Ariana Grande mu Mujyi wa Manchester ku Cyumweru tariki ya 4 Kamena 2017, bazaririmbana na Justin Bieber, Katy Perry, Take That, Coldplay n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO