Kim Jong-Hyun[uzwi nka Jonghyun], ni umuhanzi wari mu bakomeye cyane ku Mugabane wa Aziya akaba yakomokaga muri Koreya y’Epfo. Izina rye ryamenyekanye cyane mu 2008 aririmba mu itsinda SHINee.
Uyu muhanzi yapfuye yiyahuye ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, The Mirror yatangaje ko isuzuma ry’ibanze abaganga bakoze ku murambo wa Kim Jong-Hyun ryagaragaje ko yiyahuje uburozi bwa carbon monoxide.
Kim Jong-Hyun w’imyaka 27 ngo yiyahuye nyuma y’uko yari amaze gusharirirwa n’ubuzima nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa yandikiye mushiki we mbere y’iminota mike ngo ashiremo umwuka.
Umurambo wa Kim Jong-Hyun watwawe na bagenzi be bo mu itsinda rya SHINee barimo Taemin, Key ndetse na Onew. Aba baririmbyi nibo bari bahawe umwanya nk’abavandimwe ba nyakwigendera nk’uko bisanzwe bigenda mu muhango wo gushyingura muri Koreya.
Umuhango wo gushyingura Kim Jong-Hyun witabiriwe n’abafana babarirwa mu gihumbi bari bitwaje udutambaro bipfutse mu maso.



















TANGA IGITEKEREZO