00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LIVE: Kurikira igitaramo Akon ari gukorera i Goma

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 September 2014 saa 01:32
Yasuwe :

Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi, Akon afatanyije n’abahanzi bo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ari gukorera igitaramo mu Mujyi wa Goma. Iki gitaramo kiri mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ku Isi.
REBA IKI GITARAMO LIVE:
Akon, umwe mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomoka muri Senegal, ni we muhanzi w’imena utegerejwe n’abafana bagera ku bihumbi 50 bitabiriye iki gitaramo cyateguwe n’umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu witwa (…)

Umuririmbyi w’icyamamare ku Isi, Akon afatanyije n’abahanzi bo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ari gukorera igitaramo mu Mujyi wa Goma.

Iki gitaramo kiri mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ku Isi.

REBA IKI GITARAMO LIVE:

Akon, umwe mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomoka muri Senegal, ni we muhanzi w’imena utegerejwe n’abafana bagera ku bihumbi 50 bitabiriye iki gitaramo cyateguwe n’umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu witwa Peace One Day.

Iki gitaramo cyatangiye saa saba z’amanywa biteganyijwe ko kirangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umunyarwenya ukomeye muri Congo Mzee Mbukuli
Dety Darba n'ababyinnyi be
Umuhanzi Dety Darba
Umukinnyi wa filime ukomeye ku Isi Jude Law na we yatanze ubutumwa bwigisha amahoro
Umuhanzi Lexxus Legal yashimishije benshi anatanga impanuro ku mahoro
Umuhanzi Lexxus Legal afite ababyinnyi bemeje benshi hano i Goma
Umwe mu bateguye ibi birori aha ikaze Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru

Akon ahamagawe ku rubyiniro, abacuranzi be batangiye gushyushya abafana banareba niba ibyuma bikora neza. Abafana baramwishimiye cyane, nubwo ataragera ku rubyiniro abaturage bari gusimbukira hejuru bagaragaza ibyishimo bamufitiye.

Indirimbo Mama Africa na Chop Money ni zimwe mu zishimiwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages