R.Kelly wakunzwe na benshi mu ndirimbo za RnB , yakanyujijeho mu myaka yatambutse muri "I Believe", "Happy People”, "Africa", "All I Really Want", "All The Way" (feat. Kelly Rowland), "Anything Goes" (feat. Ty Dolla $ign) n’izindi nyinshi.
Muri Nyakanga 2017 uyu muhanzi ashyizwe mu majwi aho yashinjwaga gufata bugwate abakobwa bakiri abangavu yitwaje iturufu yo kuzabagira ibyamamare gusa umunyamategeko we witwa Linda Mensch aherutse kubihakana yivuye inyuma ashimangira ko bazakoresha uburyo bwose mu kunyomoza ababimuvuzeho.
TMZ yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 umuryango w’umwe mu bakobwa bivugwa ko bafashwe bugwate na R.Kelly witabaje polisi maze ujya guteza ubwega mu rugo rw’uyu muhanzi ruri i Atlanta.
Umuryango wa Joycelyn Savage wavuze ko wasabye polisi kuwinjiza mu rugo rwa R.Kelly kugira ngo urebe niba umwana wabo ameze neza nyuma y’igihe kirenga ukwezi batamuca iryera bigakekwa ko abana n’uyu muhanzi.
Umubyeyi wa Joycelyn Savage yifashe amashusho ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ashimangira ko yari ahagaze mu rugo rwa R.Kelly w’imyaka 50. Uyu mugabo wavuganaga uburakari yumvikanishije ko ‘R.Kelly yanze kuza ngo bavugane kuri iki kibazo bityo akaba yamwisangiye iwe’.
Se wa Joycelyn Savage yagiraga ati “Ubu turi mu rugo rwa R. Kelly. Turi kugerageza kureba umwana wacu Joycelyn Savage. Tugiye gukora ikintu cyose twashobora gukora […] Ndashaka kumenya niba amerewe[Joycelyn Savage] neza.”
Yongeyeho ati “Ni umugabo. Agomba gusohoka hanyuma akareka n’umukobwa wacu agasohoka. Naramubwiye, niba byaramunaniye kuza iwanjye, njyewe naje kumureba.”
Ubwo Polisi yageraga mu rugo rwa R.Kelly yasanze hafunze gusa bamaze kwinjira hafi y’inzu uyu muhanzi w’imyaka 50 abamo bakinguriwe n’umwe mu bakobwa[utatangajwe izina] ababwira ko Joycelyn Savage adahari.
Mu mpera za Nyakanga 2017 Joycelyn Savage yavugiye mu itangazamakuru ko amerewe neza ndetse ko ‘nta kibazo afite’. Yagize ati “Ndashaka kuvuga by’umwihariko ko ndi ahantu heza kandi hizihiye ubuzima bwanjye. Ntabwo bari kunyoza ubwonko cyangwa ikindi kintu nkacyo […] Ndashaka kubwira abantu bose, ababyeyi banjye n’abandi, ko merewe neza.”
Mu bihe bitandukanye R. Kelly yakunze kubishinjwa ariko akabihakana cyangwa akagirwa umwere.
R. Kelly yahakanye ibi birego, nyuma y’inkuru y’ubucumbuzi iherutse gukorwa n’ikinyamakuru Buzzfeed, cyagaragaje ko uyu muhanzi hari abakobwa benshi asa nk’uwafashe bugwate, baba mu mazu akaba yarabatandukanyije n’imiryango yabo ababeshya kuzabagira ibyamamare.
Icyo kinyamakuru cyagiranye ibiganiro n’abantu batandukanye bazi iby’iki kibazo, benshi bagaragaza ko R. Kelly hari abana b’abakobwa asa nk’uwahinduriye imitekerereze, kugira ngo ajye abakoresha ibyo yishakiye ndetse abo bose akabacumbikira mu nzu zimwe bakabaho mu buzima ayobora.
Ababyeyi ba bamwe muri abo bakobwa bavuze ko batakibaca iryera cyangwa ngo bagere mu miryango yabo. Abakobwa batunzwe na R. Kelly babajijwe ku by’icyo kibazo cy’uko yaba abafashe bugwate barabihanye mu itangazamakuru bemeza ko babayeho mu buzima bashaka mu gihe ariko bivugwa ko imigendekere y’ibyo bakora iyoborwa n’uyu muhanzi nk’uko byemejwe n’umwe mu bamukorera bavugishijwe.

Usibye ibirego bya vuba kuri uyu muhanzi, mu 1994, R.Kelly yavuzweho ibyo gukundana n’abakobwa bato ubwo yarushinganaga n’umuhanzi Aaliyah [witabye Imana]. Icyo gihe Aaliyah yari afite imyaka 15 mu gihe umusore yari afite 27, nyuma y’umwaka umwe ibyo gushyingirwa kwabo biteshwa agaciro.





Ibitekerezo 0