Kuri uyu wa kabiri, i Los Angeles hatangiye urundi rubanza ku rupfu rwa Michael Jackson, aho AEG Live (AnschutzEntertainment Group) iregwa n’umuryango wa Michael Jackson kutita ku burwayi bwe bakamukoresha cyane mu nyungu zabo.
Imyaka ine nyuma y’urupfu rwe, mu mujyi wa Los Angeles hatangijwe urubanza rukomeye hagati y’abateza imbere umuziki , AEG Live, n’umuryango wa nyakwigendera aho waka miliyari 40 z’amadolari y’indishyi z’akababaro, aho uwo muryango ubarega guha akazi umuganga Conrad Murray, wari ushinzwe kumwitaho kandi atabishoboye , akamuha umuti mwinshi witwa Propofol ugabanya ububabare waje kumubamo mwinshi ugahitana ubuzima bwe, ndetse bigatuma Conrad akatirwa imyaka ine y’igifungo.
Kubera iyo mpanvu umubyeyi we , Katherine, n’abana be Prince w’imyaka 16 na Paris w’imyaka 14 basaba indishyi z’akababaro n’impozamarira za miliyari 40 z’amadolari ya Amerika, kuko aribo bamukoresheje cyane batitaye ku burwayi bwe mu gihe bateguraga igitaramo cye cya nyuma yari yarise “ This is it”.
Nubwo ayo mafaranga ari menshi bavuga ko yari kuzayakorera iyo adakenyurwa n’uburangare bwa AEG Live, naho yo ikavuga ko ari ukwifuza kuko atari kuyakorera bagendeye ko atari akigezweho cyane kandi ko yari afite imanza nyinshi zari kumutwara akayabo k’amadolari.
Nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bugufi 250 bwo kuri interineti hagati y’abayobozi ba , AEG Live, biragaragara ko batitaye ku burwayi bwe kandi bwari bugeze kure, Michael Jackson yashakaga guhagarika kontaro bari bagiranye yo gukora ibitaramo 50 ndetse na mbere gato y’uko yapfa, umuganga witwa ‘Kenny Ortega’ yari yababwiye ko Jackson agaragaza ibibazo byinshi by’uburwayi harimo n’ubwo mu mutwe, abamenyesha ko adashobora gukora ibyo bitaramo kuko ikihutirwa ari ukumujyana kwa muganga wo mu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO