Nick Broomfield watunganyije iyi filime yakoze ubucukumbuzi bwimbitse ku buzima bwa Whitney Houston, yashakishije impamvu zatumye uyu mugore yamamara ndetse anakora ubushakashatsi ku cyabaye inkomoko y’urupfu rwe nubwo itangazamakuru ryanzuye ko ‘yazize ibiyobyabwenge’.
Filime ivuga kuri Whitney Houston ufatwa nk’umunyempano wari ufite ijwi ryihariye mu bakoze umuziki bose mu myaka 50 ishize, yiswe ‘Whitney: Can I Be Me’, hashingiwe ku magambo uyu mugore yakundaga gukoresha mu buzima bwa buri munsi.
Iyi filime imara isaha n’iminota 45, yagiye hanze bwa mbere kuwa 8 Kamena 2017 ndetse yamaze kwerekanwa mu Budage nubwo abayitunganyije aribwo basohoye umusogongero wayo.
Mu mwinjiro w’iyi filime humvikanamo ijwi ry’umuntu ugira ati “Iteka hazahoraho Whitney Houston umwe rukumbi, ubuse wavuga ko ‘yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge’? Oya. Oya rwose.”
Muri iyi filime, Nick Broomfield yitabaje abahoze ari inkoramutima za Whitney Houston, buri wese atanga ubuhamya ku buryo yari amuzimo akanavuga umwihariko we n’icyatumye agera ku bwamamare yari afite mbere y’uko atabaruka.
Mu bavuga muri filime hari uwagize ati “Imvugo yakundaga gukoresha ni ‘Can I be me?[Nshobora kuba njye].” Undi ati “Ntabwo yigeze yizera ko yari umuntu w’igitangaza bigeze aha. Uko yabibayemo igihe kirekire ni nako byatumye abirambamo.”
Mu kiganiro cya nyuma Whitney Houston yagiranye n’itangazamakuru yumvikanye agira ati “Kubona intsinzi ntabwo bishobora kuguhindura”. Mu kandi gace k’iki kiganiro ariko, Houston ashimangira ko “kuba icyamamare bihindura umuntu”.
Whitney Houston yashizemo umwuka mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Gashyantare 2012. Ni umuririmbyi wubatse izina mu myaka 30 ishize. Yapfuye afite imyaka 48; mu gihe cye cy’ubuhanzi yagurishije album zirenga miliyoni 60. Ni umwe mu bakunzwe cyane ku bw’ijwi rihebuje ndetse hari n’abanamwitaga "The Voice" nk’izina ry’akabyiniriro. Yakundiwe kandi kubaha abafana be mu bitaramo yabagezagaho, no kuririmba urukundo mu nzira iboneye. Azwi kandi no muri filime "The Bodyguard"
Umukobwa w’imfura ye Bobbi Kristina yapfuye ku itariki ya 26 Nyakanga 2015 nyuma y’amezi agera kuri arindwi yari amaze mu bihe by’ububabare bukomeye.

Urupfu rwa Bobbi Kristina rushushe nk’urwahitanye nyina kuko na we yasanzwe mu bwogero yataye ubwenge bagerageza kumujyana mu bitaro biba iby’ubusa. Ku itariki ya 31 Muatarama 2015 bamusanze yabuze ubwenge, yahise ajyanwa mu bitaro ari muri koma. Kuva icyo gihe, ntabwo yigeze yongera kugarura ubwenge. Bobbi Kristina Brown bamushyinguye mu mva yegeranye n’iy’umubyeyi we.





Ibitekerezo 0