Destiny Hope Cyrus benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Miley Cyrus yahawe amadorali 1000 yemera ko umufana w’umusore amukora ku mabere ndetse yemera ko basomana.
Nk’uko Trace TV yabitangaje, uyu mukobwa wari usanzwe uzwiho kwiyambika bivugwaho na benshi, gukora udushya mu bitaramo, kwikinishiriza imbere y’abafana n’ibindi, ageze ku rwego rwo gusaba amafaranga abasore baba bifuza kumwegera, kumukoraho cyangwa gusomana na we.
Kuwa Gatanu , ubwo yari mu bitaramo yise Bangerz Tour muri Amerika ya ruguru yakoze agashya ubwo yahuraga n’umufana we witwa David amusabye ko bahoberana, bakanasomana, Miley Cyrus ngo yasabye uyu musore amadorali 1000(mu manyarwanda akabakaba 690,000).
Bitewe n’uburyo uyu David yashakaga gusomana na Miley Cyrus , yiyemeje gutanga aya mafaranga gusa asaba uyu muhanzikazi ko yanamwemerera akamukora ku mabere undi na we ntiyazuyaza.
David usanzwe atuye i New York, yavuze ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma asomanye n’umukobwa.



















TANGA IGITEKEREZO