Joji Baro, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cya Kenya nyuma y’amezi ashize yariyemeje kwerurira abantu bose akababwira ko ari umutinganyi, kuri ubu arashaka umusore mugenzi we bambikana impeta y’urudashira.
Ibi, Joji Baro yabitangaje binyuze ku rubuga rwa Facebook aho yavuze ko igihe cye kigeze ngo ashake umugabo mugenzi we wakwmera kumubera umugabo bakajya imbere y’Imana gusezerana kubana akaramata.
Mu minsi ishize kandi Joji Baro yakanguriye abasore bose bagenzi be kwirinda umukobwa wese ahubwo bakayoboka inzira yo kuryamana n’abo bahuje ibitsina.
Uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yanze kuguma muri iki cyiciro cy’bagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina wenyine, ahitamo kubikangurira abasore bose bo ku Isi.
Mu kiganiro na Televiziyo yo muri Kenya yitwa K24TV, yavuze ko yatangiye gukundana n’abasore ahuje nabo ibitsina ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Iki cyerekezo yahaye ubuzima bwe ngo yatinye kukibwira ababyeyi be kubera ko bamaganira kure umuntu wese uryamana n’abo bahuje ibitsina.
Nubwo yatangaje ku mugaragaro ko aryamana n’abo bahuje ibitsina, akora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO