00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvandimwe wa Diamond yamuhatiye gusubirana na Zari

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 October 2018 saa 03:43
Yasuwe :

Umuvandimwe wa Diamond Platnumz witwa Rommy Jones usanzwe ari n’Umu-Dj muri Wasafi yashimangiye ko uyu muhanzi akwiriye gusubirana na Zari kuko afite byose bikwiye umugore w’umutima.

E Daily yatangaje ko Jones aherutse kuvuga ko mu bagore bakundanye na Diamond, Zari ariwe wenyine ukuze mu mutwe kandi ufite ikinyabupfura gihamye ku buryo yarwubaka na Diamond rugakomera.

Ati “Zari akwiye kuba umugore. Ndi kuvugisha ukuri kuri iki kintu. Yumva mu buryo bwuzuye icyo kuba umugore bivuze, azi n’uko yakwitwara nka mutima w’urugo. Nzifuza kubyuka umunsi umwe nkumva amakuru y’uko Diamond na Zari bakoze ubukwe bizanshimisha kuko nzaba nziko abonye umugore nyawe.”

Uyu muvandimwe wa Diamond atangaje ibi nyuma y’uko mu minsi ishize nabwo nyina w’uyu mugabo, Sanura Kassim na mushiki we Esma Platnumz bamwokeje igitutu bamusaba gucoca amasinde ari hagati ye na Zari.

Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zari rwatangiye kujya ahagaragara mu Ugushyingo 2014, batandukana muri Gashyantare 2018, Zari ashinja Diamond kujarajara mu bagore.

Bafitanye abana babiri, Latiffah Dangote w’imyaka itatu na Prince Nillan w’umwaka umwe.

Rommy na Diamond baravukana
Rommy yemeza ko Diamond asubiranye na Zari byaba ari inkuru nziza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages