00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvandimwe wa Diamond yatahuwe ashaka guca inyuma umugore baherutse kurushinga

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 April 2018 saa 08:53
Yasuwe :

Romy Jones, mubyara wa Diamond Platnumz akaba na Dj we wihariye yatamajwe n’ubutumwa yandikiye umugore w’undi muhanzi amusaba ko bakubaka umubano bakajya baryamana nubwo bombi bafite abo basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Ubutumwa bwasohowe bugaragaza Romeo Abdul Jones [Dj Romy Jones] yinginga Najma Dattan ‘Naj’ warushinze n’umuhanzi Barakah The Prince wo muri Tanzania, bwamushyize mu kimwaro gikomeye cyatumye asabira imbabazi ayo makosa akisegura ku mugore we mu mitoma myinshi abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Barakah wasohoye ubwo butumwa yavuze ko yabusanze muri telefoni y’umukunzi we akagwa mu kantu. Mu magambo y’uburakari yise Romy Jones umugabo utagira ubwenge ndetse n’‘indaya mbi.’

Nyuma yongeye gusohora amashusho Dj Romy Jones yoherereje umugore we amubwira ko amukunda nabwo amusukaho uburakari mu bitutsi.

Dj Romy Jones akimara gushyirwa ahagaraga yabanje kwinangira ndetse asohora video ya Anne Kansiime mu gutambutsa ubutumwa bwo guturisha umugore we ati “Guta umugabo kuko yaguciye inyuma ni nko guhunga igihugu kuko kigwamo imvura. Igwa hose icara utuze mushiki wanjye.”

Yisubiyeho ku magambo ye asaba imbabazi umugore we mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania cyitwa Dizzim ndetse araturika ararira. Yabihamije mu butumwa yanyujije kuri Instagram avuga ko ari urukundo rwe, inshuti ye magara, ibyishimo bye n’indi mitoma yari iherekeje ifoto yabo bakata umutsima ubwo bari barushinze.

Yagize ati “Ndagukunda cyane mugore wanjye. Ndakwinginze umbabarire ibyabaye byose byaguteye intimba. Ibyishimo byawe nibyo byanjye. Twese turi abantu kandi turagwa, ndagukunda kandi nzagukunda by’iteka. Uri urukundo rwanjye, inshuti yanjye magara, umunezero wanjye, byose byanjye. Imana irinde urugo rwacu.”

Dj Romy Jones, mubyara wa Diamond yatahuwe ari mu mugambi wo gushaka guca inyuma umugore we

Umugore we yagaragaje kumubabarira abinyujije ku ifoto yasohoye yabo iherekejwe n’akamenyetso k’umutima gashushanya urukundo.

Romy watahuwe ashaka guca inyuma umugore we asanzwe ari Visi Perezida w’inzu ya Wasafi. Yarushinze na Kay Jord ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 mu birori bikomeye byitabiriwe n’ibyamamare harimo umukoresha we Diamond Platnumz na Zari bari bagaragiye abageni.

Ubukwe bwa Rommy Jones kandi bwagaragayemo abahanzi bakomeye by’umwihariko abakorana bya hafi na Waasafi Classic Baby ya Diamond barimo Rayvany, Harmonize, Rich Mavoko n’abandi.

Dj Romy Jones yandikiye umugore we amubwira ko amukunda bihebuje nyuma yo gutahurwa ashaka kumuca inyuma
Dj Romy Jones yashatse guca inyuma uyu mugore we bamaze amezi atanu barushinze
Dj Romy Jones yatamajwe n'ubutumwa yandikiye umugore w'abandi amusaba kumubera ihabara
Mu bukwe bwabo bari bagaragiwe na Diamond na Zari
Uyu mugore wa Barakah wasabwaga na Dj Romy Jones ko baca inyuma abakunzi babo yaramutsembeye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages