Juliana Kanyomozi yemeza ko uyu mwaka washegeshe ubuzima bwe kurusha indi yose yabayeho ku Isi, ibikomere byose yagize ngo bishingiye ku rupfu rw’umwana we Keron rwanze kumuvamo kugeza ubu.
Mu butumwa yasangije abafana be abinyujije kuri Facebook, Juliana yavuze ko ibyamubayeho muri uyu mwaka atari yarigeze abyitegura na gatoya bityo akaba asanga abatuye Isi bose bakwiye guhora biteguye kuko ibyago n’ibicantege bidateguza.
Juliana yagize ati “Ubuzima bugira uburyo budutera amabuye. Kandi ni bibi cyane kuko byinshi bitubaho tutabyiteguye. Ikintu cyangoye mu buzima muri 2014 ni ukubasha kwihanganira kubura intwari, umuntu ukomeye cyane kuri njyewe”
Nubwo yahuye n’ibyago ndetse bigashegesha ubuzima bwe, Juliana Kanyomozi ngo atangiye kugira ingufu no kwihangana ariko ntarabigeraho ijana ku ijana.
Yagize ati “Ntabwo nakwemeza ko nasubiye ku murongo 100% ariko ndi mu nzira nziza. Bitangira nyine umuntu yiga gutera intambwe iva mu bimuca intege ajya mu byiza, byose ni ukubikora nk’umwana ugitangira kwiga kugenda kandi nanjye nibyo ndi gukora”
Mu mwaka wa 2015 ugiye gutangira, Juliana yiteguye guhura n’ibyiza bizamwibagiza ibyago byose yahuye nabyo muri 2014. Byoe ngo yizeye kuzabigeraho ku bw’amasengesho no kwiringira Imana.
Umuhungu wa Juliana Kanyomozi, Keron yitabye Imana afite imyaka 11 y’amavuko, akaba yarapfiriye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi muri Kenya. Keron ni we mwana wenyine Juliana yari afite. Yitabye Imana mu gitondo cyo ku Cyumweru Tariki ya 20 Nyakanga 2014 .
Keron Kabugo umuhungu wa Juliana yamubyaranye na Amon Lukwago, umucuruzi ukomeye cyane muri Uganda bigeze gukundana nyuma bagatandukana. Yaje kongera gukundana n’umuteramakofi ukomoka muri Uganda ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Kassim Ouma ariko na we baza gutandukana.



















TANGA IGITEKEREZO