00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana wa Jackie Chan yakatiwe amezi atandatu y’igifungo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 January 2015 saa 11:56
Yasuwe :

Jaycee Chan, umwana wa Jackie Chan yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’icyaho cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Nk’uko Pure People yabitangaje, Urukiko rwa Pékin mu Bushinwa rumaze gusuzuma neza ibirego ubushinjacyaha bwarugejejeho no kumva ubwiregure bwa Jaycee Chan, rwanzuye ko ahamwe n’icyaha cyo gukoresha gukoresha urumogi bityo rumukatira amezi atandatu y’igifungo.
Imbere y’inteko y’amacamanza, Jaycee Chan w’imyaka 32 ntiyigeze agorana na gatoya ndetse yahise yemera (…)

Jaycee Chan, umwana wa Jackie Chan yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’icyaho cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Nk’uko Pure People yabitangaje, Urukiko rwa Pékin mu Bushinwa rumaze gusuzuma neza ibirego ubushinjacyaha bwarugejejeho no kumva ubwiregure bwa Jaycee Chan, rwanzuye ko ahamwe n’icyaha cyo gukoresha gukoresha urumogi bityo rumukatira amezi atandatu y’igifungo.

Imbere y’inteko y’amacamanza, Jaycee Chan w’imyaka 32 ntiyigeze agorana na gatoya ndetse yahise yemera ibyaha ashinjwa. Yavuze ko ubwo Polisi y’u Bushinwa yamufataga, ngo yari kumwe n’umukinnyi wa filime mugenzi we , Umunya- Taïwan witwa Kai Ko na we akaba amusabira guhabwa igihano ngo kuko ari na we wabimushoyemo.

Polisi y’u Bushinwa yataye muri yombi umuhungu w’icyamamare muri sinema, Jackie Chan , ku itariki ya 12 Kanama 2014 nyuma yo gusanga yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge.

Ibizamini byakorewe kuri uyu mwana byagaragaje ko yabaye imbata y’urumogi. Mu gihe Polisi yasakaga urugo rwa Jackie, basanganye uyu muhungu we amagarama ijana y’icyo kiyobyabwenge nk’uko ikinyamakuru Le Monde kibitangaza.

Icyaha uyu mwana yafatiwemo cyababaje cyane Jackie Chan dore ko ari Ambassaderi mu kurwanya ibiyobyabwenge mu Bushinwa kuva mu mwaka wa 2009.

Muri Kamena 2013, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, nibwo yatangije ibikorwa byo guhigisha uruhindu abantu bose bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge muri icyo gihugu. Kuva icyo gihe, mu Mujyi wa Pekin honyine hamaze gutabwa muri yombi abarenga 7800.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages