00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana wa Juliana Kanyomozi azashyingurwa kuwa Gatanu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 July 2014 saa 04:59
Yasuwe :

Keron Raphael Kabugo, umwana umwe Juliana yari afite, azashyingurwa kuwa Gatanu Tariki ya 26 Nyakanga 2014.
Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda byabitangaje, umurambo wa Keron Raphael Kabugo wagejejwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe kuwa Mbere Tariki ya 22 Nyakanga, ukaba wari uvanwe i Nairobi ari naho uyu mwana yaguye.
Umuhango wo gushyingura uyu mwana, uzaba kuwa Gatanu ubanzirizwe n’amasengesho yo gusezera ku murambo wa nyakwigendera kuri Katedarali ya All saints (…)

Keron Raphael Kabugo, umwana umwe Juliana yari afite, azashyingurwa kuwa Gatanu Tariki ya 26 Nyakanga 2014.

Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda byabitangaje, umurambo wa Keron Raphael Kabugo wagejejwe ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe kuwa Mbere Tariki ya 22 Nyakanga, ukaba wari uvanwe i Nairobi ari naho uyu mwana yaguye.

Uyu ni we mwana wenyine Kanyomozi yari afite

Umuhango wo gushyingura uyu mwana, uzaba kuwa Gatanu ubanzirizwe n’amasengesho yo gusezera ku murambo wa nyakwigendera kuri Katedarali ya All saints nyuma hazakurikiraho imihango yo kumushyingura muri in Kyiryagonja, Matuga.

Ubwo umurambo w'umwana wa Juliana wagezwaga Entebbe

Umuhungu wa Juliana Kanyomozi, Keron yitabye Imana afite imyaka 11 y’amavuko, akaba yapfiriye mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi muri Kenya. Keron ni we mwana wenyine Juliana yari afite. Yitabye Imana mu gitondo cyo ku Cyumweru Tariki ya 20 Nyakanga 2014 .

Keron Kabugo umuhungu wa Juliana yari yamubyaranye na Amon Lukwago, umucuruzi ukomeye cyane muri Uganda bigeze gukundana nyuma bagatandukana. Yaje kongera gukundana n’umuteramakofi ukomoka muri Uganda ariko uba muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Kassim Ouma ariko nawe baza gutandukana.

Hari inshuti n'abavandimwe b'uyu muhanzikazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages