Umuhanzi Yesaya Ambilikile ‘ Y- P’ umwe mu bari bagize itsinda TMK Wanaume Family yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira azize uburwayi.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Tanzania na Kenya bibitangaza, Yesaya Ambilikile ‘ Y- P’ yaguye mu bitaro bya Temeke aho yari amaze igihe arwariye bikomeye indwara yamufashe mu gituza. Uyu muhanzi yahoranaga ububabare bukabije ndetse mu byumweru bibiri bishize nibwo uburwayi bwe bwiyongereye cyane aho bivugwa ko yakororaga agacira amaraso gusa.
Said Fela, Umuyobozi wa TMK Wanaume Family yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu mugenzi wabo gusa kugeza ubu ntibiramenyekana neza igihe hazakorerwa imihango yo kumushyingura.
Ati “Kugeza ubu ntabwo turamenya gahunda neza, dutegereje mukuru we kuko yapfuye mu ijoro ryakeye aguye mu bitaro. Bakuru be nibamara kuhagera nibo bari buvuge uko imihango yo gushyingura izagenda kuko yari umukristu.”
Akomeza agira ati “Yari amaze igihe afite ikibazo cyo kubabara mu gituza, yagerageje kunywa imiti neza gusa uburwayi bukomeza kumukomerera nyuma tumushyira mu bitaro. Mu ijoro ryakeye nibwo Nyagasani yamukunze kuturusha aramwisubiza”
Yessaya Ambikile yakoze akaze gakomeye mu ndirimbo yagizemo uruhare nka ’Ulipenda Pesa’ ya Y Dash, , ’Pumzika’, ’Shemsha’ n’izindi ndirimbo za TMK Wanaume Family nka ’Twende zetu’ ya Chege, ’Dar mpaka Moro’, ’Kichwa kinauma’, ’Tufurahi’ n’izindi nyinshi.
TMK ni itsinda ryashinze imizi mu muziki wa Tanzania ari naho rikomoka, ryamamaye mu myaka yashize ku bw’indirimbo zaryo zakunzwe na benshi.


















TANGA IGITEKEREZO