00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bahatanira Big Brother Africa yabyaye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 14 October 2014 saa 07:53
Yasuwe :

Mu gihe Big Brother igeze mu cyumweru cya kabiri ari nako bamwe bakomeza gusezererwa abandi bakiyongerera icyizere cyo kwegukana amadorali 300,000, Tayo uhagarariye Nigeria yibarutse umuhungu.
Amakuru yakwirakwijwe n’imbuga nkoranyambaga za Big Brother Africa yemeza ko Tayo yaje mu irushanwa asize umukunzi we abura igihe gito ngo abyare. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira ubwo yaganiraga na bagenzi be bavuga ku bwoba buri wese afitiye irushanwa , Biggie yahamagaye Tayo amugezaho (…)

Mu gihe Big Brother igeze mu cyumweru cya kabiri ari nako bamwe bakomeza gusezererwa abandi bakiyongerera icyizere cyo kwegukana amadorali 300,000, Tayo uhagarariye Nigeria yibarutse umuhungu.

Amakuru yakwirakwijwe n’imbuga nkoranyambaga za Big Brother Africa yemeza ko Tayo yaje mu irushanwa asize umukunzi we abura igihe gito ngo abyare. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira ubwo yaganiraga na bagenzi be bavuga ku bwoba buri wese afitiye irushanwa , Biggie yahamagaye Tayo amugezaho inkuru nziza iturutse muri Nigeria ko imfura ye yageze ku Isi.

Tayo asanzwe agira imvugo n’imyitwarire benshi muri bagenzi be badakunda , ni we uherutse gutongana na Nkusi Arthur kugeza ubwo bari bagiye gufatana mu mashati bagenzi babo barabakiza. Amaze kubwirwa iyi nkuru kwihangana byamunaniye araturika ararira kubera ibyishimo.

Mu cyumweru gishize nibwo Tayo yabwiraga inshuti ye Esther(Uganda) ibyo gutwita k’umukunzi we, nubwo yishimiye kuza muri Big Brother ngo yari ahangayikishijwe n’uburyo uyu mugore yagombaga kubyara batari kumwe.

Tayo amaze kumenya ko yabyaye yagiye muri bagenzi be abasangiza iyi nkuru barishimana, baramuririmbira ndetse banafata icyo kunywa bishimira uwo mumalayika winjiye mu muryango w’uyu musore.

Ibyishimo bya Tayo ntibyamaze umwanya munini dore ko ku mugoroba ari bwo yatangarijwe ko ari umwe mu bantu umunani bafite ibyago byo kuzasezererwa kuri iki Cyumweru. Umunezero n’akanyamuneza Tayo yirirwanye byahise biyoyoka ndetse kuri ubu yatangiye gutekereza kwiheba dore ko anahagaze nabi mu irushanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages