Byamukama Sande Patrick yatanze ikirego mu nkiko avuga ko ku itariki 29 Kamena 2017, ubwo mu gace ka Kyadondo East haberaga igikorwa cy’amatora y’abadepite muri Uganda, yakubiswe bikomeye n’abapolisi batatu ndetse ngo umwe akamwambura telefoni n’ikofi yari afite irimo Shs105,000 bakarwana inkundura agerageza kubyisubiza.
Nk’uko byatangajwe na Daily Monitor, mu kirego cya Byamukama, yagize ati "Abandi bapolisi babiri banjyanye mu cyumba kiri ahegeranye n’akabari kitwa Resort, babuza itangazamakuru n’abantu bose kwinjira muri icyo cyumba."
Yongeyeho ati "Umwe ubwo yaranize undi atangira gukubita ibice bitandukanye by’umubiri, uwa gatatu akurura ubugabo bwanjye cyane ku buryo n’amaraso yahise atangira kuva."
Nyuma yo gukubitwa akagirwa intere ngo yashyizwe mu modoka ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Kasangati mbere y’uko yoherezwa ku ya Kira akahamara iminsi itanu atarya. Yavuze ko yihagarikaga amaraso bikagenda uko mu gihe cyose agiye mu bwiherero.
Ati "Nta buvuzi na bumwe nigeze mpabwa, ntabwo nari nemerewe gusurwa n’umugore wanjye n’abo mu muryango wanjye kugeza ku wa 3 Nyakanga 2017, ubwo narekurwaga."
Byamukama yunganiwe mu mategeko n’umunyamategeko witwa Rwakafuuzi n’abandi batandukanye.
Uyu mugabo uvuga ko yari agiye gucibwa ubugabo azira gushyigikira Bobi Wine, yamaze gutanga ikirego mu nkiko za Uganda ashinja Leta kubangamira uburenganzira bwe bwo kwigenga no gukorerwa urugomo nk’uko biri mu Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, mu ngingo yaryo ya 23 n’iya 26(1).
Bobi Wine yarahiriye kuba umudepite, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Nyakanga 2017, imbere ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu ngoro yayo iri mu Mujyi wa Kampala.
Uyu muhanzi asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Uyu mugabo yakunze no gushaka kurwanya ubuyobozi buriho muri Uganda akemeza ko ashaka kwinjira muri politiki ngo agire ibyo ahindura.



















TANGA IGITEKEREZO