00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwiryane kwa Chameleone kubera gushurashura mu babyinnyi be

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 15 May 2014 saa 04:04
Yasuwe :

Chameleone n’umugore we Daniela Atim, muri iyi minsi bafitanye ibibazo bikomeye kubera ko uyu mugabo yaba asigaye amuca inyuma akaryamana n’abakobwa bamubyinira .
Ikinyamakuru Redpepper cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko hari amakuru gifite avuga ko Dr Jose Chameleone ameranye nabi n’umugore we kubera ko uyu mugabo mu minsi yashize ngo yaba yaragiye mu Bwongereza ararana n’umwe mu bakobwa bamubwinira, umugore abimenye kwihangana biramunanira baterana amagambo ari nayo (…)

Chameleone n’umugore we Daniela Atim, muri iyi minsi bafitanye ibibazo bikomeye kubera ko uyu mugabo yaba asigaye amuca inyuma akaryamana n’abakobwa bamubyinira .

Ikinyamakuru Redpepper cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko hari amakuru gifite avuga ko Dr Jose Chameleone ameranye nabi n’umugore we kubera ko uyu mugabo mu minsi yashize ngo yaba yaragiye mu Bwongereza ararana n’umwe mu bakobwa bamubwinira, umugore abimenye kwihangana biramunanira baterana amagambo ari nayo yakuruye umwuka mubi hagati yabo .

Daniella ngo amaze kumenya ko umugabo yaryamanye n'umubyinnyi we byaramubabaje cyane .

Ibi, ngo byabaye mu minsi mike ishize ubwo Dr Jose Chameleone yari mu mujyi wa London afata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze . Chameleone, ngo yaba yararyamanye n’umwe mu bakobwa bamubyinira maze umwe mu bari bagize ikipe yajyanye nayo bamuvamo babibwira Daniella .

Chameleone hano yarimo yishimishanya n'umwana we w'umuhererezi Alba .

Iki kinyamakuru kandi, cyatangaje ko AK47 , mukuru we Chameleone ngo yamwirukanye muri Leone Island amuziza gusambanya abakobwa bamubyinira . Ikinyamakuru BigEye nacyo giherutse gutangaza ko uyu musore AK 47 akigera mu Bwongereza yagiranye ibihe byiza n’abagore batandukanye bari baje kwifatanya nabo mu gitaramo bakoreye mu mujyi wa Birmingham.

Chameleone n'umuryango we ngo baba batameranye neza kubera ko yaba yararyamanye n'umwe mu bakobwa bamubyinira .

Umwe mu bagore uyu musore yagiranye nabo ibihe byiza kugeza ubwo banaryamana, ni Sheila Ferguson, umugore w’umuhanzi Rabadaba.

Umuryango wa Chameleone hano wari kumwe na Karidinali Emmanuel Wamala .

Nyuma yo kwishimisha ndetse bakanararana, ngo Rabadaba yamenye iyi nkuru y’uko mugenzi we AK47 yamuciye inyuma biramubabaza cyane kugeza ubwo yandikiye ubutumwa bugufi Sheilla amusaba kwisubiraho byakwanga agashaka undi bakomezanya urugendo rw’urukundo.

AK 47 na mukuru we Chameleone

AK 47 ku ruhande rwe, yemeje ko yavuye muri Leone Island ku bushake bwe , bitatewe n’impamvu benshi batangaza harimo kuba yarirukanwe, kuba yarazize ubusambanyi bukabije no kutita ku kazi n’ibindi .

AK 47 na King Saha bamaze iminsi mike bavuye muri Leone Island ya Chameleone ari nayo yabamenyekanishije cyane mu muziki berekeza muri Goodlyfe ya Jeff Kiwanuka .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages