Abahanzi bahora bahanganye mu muziki wa Tanzania , Ali Kiba na Diamond , bongeye kubyutsa ibibazo n’umwuka mubi hagati yabo ahanini bapfa ubuhangange no kwamamara kwa buri wese.
Mu cyumweru gishize nibwo Ali Kiba yari yatumiwe mu kiganiro The Sporah Show abazwa ibibazo bitandukanye ku muziki we ndetse umunyamakuru aza kumubaza icyo avuga kuri Diamond usa n’uwamaze kumwigaranzura mu muziki maze uyu muhanzi avuga ko nta kibazo na gito afite kuri mugenzi kuko banatandukanye mu gikundiro no kumenyekana.
Umunyamakuru yabajije Ali Kiba niba yemera ko Diamond yamukubise inshuro mu muziki ndetse akaba yaranamusimbuye mu gukundwa no kwamamara muri Tanzania no mu Karere, uyu muhanzi abyamaganira kure.
Ali Kiba yatanze urugero rwanatumye Diamond amusubiza amagambo yateje ikibazo mu bafana babo aho yagereranyije umwanya yariho, mbere yo kumenyakana kwa Diamond, nk’intebe yagiyeho ivumbi kubera kuticarwaho nyamara ngo igihe uwagenewe kwicara kuri iyo ntebe(Ali Kiba) naramuka agarutse kuyicaraho iryo vumbi(ngo yashakaga kuvuga Diamond) rizavaho yongere ise neza.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Tariki ya 20 Nyakanga 2014, abinyujije kuri Instagram, Diamond yavuze amagambo benshi mu banya-Tanzania bafashe nko kwihenura no kudaha agaciro umuziki wa Ali Kiba ari na we bakunda guhora baterana amagambo no gucyocyorana kwa hato na hato.
Nubwo nta zina Ali Kiba yanditse muri aya magambo ye , benshi bahise bavumbura ko yasubizaga mugenzi we na we wavuze amagambo amwihenuraho mu cyumweru gishize. Diamond yagize ati, “Ikibazo cyawe ni uko wowe ushaka guhangana nanjye ushaka kunsubiza hasi….Mugihe mugenzi wawe mpanganye n’abantu bo mu bindi bihugu kugira ngo nzane icyubahiro n’ishema mu gihugu cyacu….”
Mu bitekerezo bisaga 600 byashyizwe ku magambo ya Diamond, byinshi byasabaga uyu muhanzi guca bugufi akirinda kwerekana ko hari urwego rutangaje amaze kugeraho. Banamusabye kandi gukora uko ashoboye agashaka icyamuhuza na Ali Kiba aho guhora bahanganye nyamara gushyira hamwe ari byo byatuma bose bazamuka. Hari bimwe mu bitekerezo byibutsaga Diamond ko akwiye gufatira urugero kuri Mr Nice na we wakunzwe cyane ariko ntibirambe.
Umwuka mubi n’ibibazo hagati ya Diamond na Ali Kiba byaherukaga muri Werurwe 2014 . Muri icyo gihe Ali Kiba yatewe n’abagizi ba nabi bashakaga kumwivugana nyuma biza kuvugwa ko uwo mugambi wacuzwe na Diamond ndetse inzego zishinzwe umutekano ziramukurikirana gusa byaje kurangira abaye umwere.



















TANGA IGITEKEREZO