Chidi Benz ubusanzwe witwa Rashidi Abdallah Makwiro ni ku nshuro ya kabiri afunzwe muri uyu mwaka, yaherukaga gutabwa muri yombi muri Werurwe 2017 azira gutuka no kwandagaza Perezida Magufuli.
Baraka FM yatangaje ko Chidi Benz yafunzwe afatiwe mu gace kitwa Ilala mu Mujyi wa Dar es Salaam, yari kumwe na bagenzi be batandatu na bo bakekwaho gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aba bose bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’Igihugu.
Chidi Benz wamamaye nka King Kong yavutse mu 1985, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Tanzania mu njyana ya Hip Hop. By’umwihariko ni we washinze itsinda ryamamaye La Familia riri mu yazwi cyane i Dar es Salaam.
Mu minsi yashize, Chidi Benz yaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru rya Tanzania ashimangira ko yazibukiriye kuzongera gukoresha ibiyobyabwenge nyuma y’uko Babu Tale [manager wa Diamond] yamuvuje ndetse akagororerwa mu kigo cya Life and Hope rehabilitation center kiri muri Bangamoyo.
Chidi yiyongereye ku rutonde rw’abandi bahanzi bo muri Tanzania bagiye bafungwa mu minsi ishize abandi bakaba bakekwaho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge barimo Wema Sepetu,Rommy Jons,Vanessa Mdee, Agnes Masogange, Diamond Platnumz, TID n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO