00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Britney Spears rwateje impagarara muri Israel

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 July 2017 saa 08:52
Yasuwe :

Britney Spears yagiriye uruzinduko muri Israel bituma gahunda zimwe z’igihugu zihinduka, akigerayo abantu uruvunganzoka buzuye imihanda bajya kumureba hadasigaye n’iyonka.

Britney Spears yageze muri Israel ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2017 bucyeye bwaho aririmbira mu Mujyi wa Tel Aviv ahitwa Yarkon Park, igitaramo cye cyitabiriwe n’abafana 55,000.

Uyu muhanzi w’imyaka 35 yagiye muri Israel avuye mu rugendo rw’ibitaramo yari amaze iminsi akorera muri Aziya gusa yageze muri iki gihugu ibintu bihindura isura ndetse imirimo imwe irahagarara kubera uburyo abaturage bari bashishikajwe no kwirebera Spears.

Variety yatangaje ko Britney Spears akigera muri Israel yahise ajya gusura igice gifite amateka akomeye cya Yeruzalemu aho Yezu yavukiye, mu nzira agana kuri ubu butaka butagatifu yahuye n’isinzi ry’abafana, abanyamakuru n’abafotozi batabarika, bamwuzuyeho bituma agerayo bitinze cyane ndetse bimuviramo gusubika gahunda zimwe yagomba gukora mbere y’igitaramo.

New York Post yatangaje ko Britney Spears yasubitse ibiganiro yagombaga kugirana na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ndetse gahunda yo gusura abarwayi ba kanseri yagombaga gukora uwo munsi nayo yahise yimurwa.

Nubwo byatangajwe ko Britney Spears yasubitse ikiganiro yagombaga kugirana na Benjamin Netanyahu kubera abafana, ubuvugizi bw’ibiro by’uyu muyobozi bwatangaje ko ‘icyo kiganiro na Spears cyari kitaremezwa’ bya burundu.

Urugendo rwa Britney Spears muri Israel rwatumye ubuyobozi bw’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Labour Party [Parti travailliste] risubika igikorwa cy’amatora y’ubuyobozi bwaryo kubera ko cyahuriranye n’uko abaturage bashishikajwe n’uyu muhanzi kurusha ibindi byose.

Britney Spears ari mu bahanzi bake bakoreye igitaramo mu Mujyi wa Tel Aviv kikitabirwa n’abantu benshi, yaje inyuma ya Michael Jackson [yagikoreyeyo abona ibihumbi 100], Madonna [yabonye ibihumbi 80] mu gihe Rihanna yabonye 52.

Britney Spears yakiriwe n'abafana ibihumbi
Bamweretse ko bamukunda ku kigero cyo hejuru
Ku wa Mbere w'iki Cyumweru, Britney Spears yakoreye igitaramo i Tel Aviv

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages