Shakira n’umukunzi we Gerard Pique usanzwe akinira ikipe ya FC Barcelona bari bamaranye imyaka itandatu babana nk’umugabo n’umugore gusa ntibigeze basezerana. Urukundo rwabo rwaravuzwe mu buryo bukomeye mu itangazamakuru ryo ku Isi ariko ubu rushobora kuba rugiye kuba amateka.
Ikinyamakuru Daily Mail gitangaza ko hari amakuru ashimangira ko urugo rwa Shakira na Gerard Piqué rwasenyutse ndetse ko buri wese asigaye abaho mu buzima bwe. Shakira ngo ni we wasabye Gerard Piqué ko batandukana nyuma ya byinshi batagiye bumvikanaho hagati yabo.
Shakira wakunzwe mu ndirimbo ‘Hips Don’t Lie’ yasabye umukinnyi wa FC Barcelona ko batandukana nyuma y’uko ngo yamunanizaga ndetse akabuza umudendezo urugo.
Umwe mu nshuti zabo uzi neza iby’itandukana ryabo yabwiye ikinyamakuru Cotilleo ati “Ni ikintu gikomeye kandi cy’ukuri, ni we[Shakira] ubwe wasabye ko iby’urukundo rwabo byarangira, ni we wafashe umwanzuro.”
Yongeyeho ko Shakira yasabye Gerard Piqué ko batandukana nyuma y’uko “yabonye ko atabasha kwihanganira ibihe barimo.”
Shakira wo muri Colombia na Gerard Piqué wo muri Espagne ngo baherukaga kugaragara bari kumwe muri Kamena 2017 ubwo bombi bari batashye ubukwe bwa Lionel Messi n’umukunzi we wo mu buto Antonella Roccuzzo.
Shakira w’imyaka 40 na Gerard w’imyaka 30 bafitanye abana babiri, umukuru yitwa Milan Piqué Mebarak[w’imyaka ine] ndetse na Sasha Piqué Mebarak wavutse kuwa 29 Mutarama 2015.
Uyu mugore yari amaranye imyaka itandatu na Piqué, bunze ubumwe nyuma y’uko yari atandukanye n’undi mugabo witwa Antonio de la Rúa [babanye kuva mu 2000 kugeza muri 2010].



















TANGA IGITEKEREZO