00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwanzuye ko Cindy yamburwa imfura ye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 September 2014 saa 04:03
Yasuwe :

Urukiko rumaze gusuzuma neza ikirego cya Mario Brunnet wahoze ari umugabo wa Cindy Cinderella rwasanze uyu muhanzi ajarajara cyane nta n’ubushobozi afite bwo kumurera bityo rumutegeka guhita amurekera uyu Mutaliyani bahoze bakundana.
Kuva mu ntangiriro za 2014 Cindy na Mario Brunnet bawutangiye buri wese yongeye kuba ingaragu kubera ibibazo bagiranye bagatandukana. Mu mezi yashize Cindy na Mario bateranye amagambo ndetse bajya mu nkiko nyuma y’uyu muhanzi yari yavumbuye ko uyu mutaliyani (…)

Urukiko rumaze gusuzuma neza ikirego cya Mario Brunnet wahoze ari umugabo wa Cindy Cinderella rwasanze uyu muhanzi ajarajara cyane nta n’ubushobozi afite bwo kumurera bityo rumutegeka guhita amurekera uyu Mutaliyani bahoze bakundana.

Kuva mu ntangiriro za 2014 Cindy na Mario Brunnet bawutangiye buri wese yongeye kuba ingaragu kubera ibibazo bagiranye bagatandukana. Mu mezi yashize Cindy na Mario bateranye amagambo ndetse bajya mu nkiko nyuma y’uyu muhanzi yari yavumbuye ko uyu mutaliyani ashaka kwiba umwana babyaranye.

Mario Brunnet amaze kubona ko atazapfa kwegukana uyu mwana witwa Amani, yahisemo kugana mu nkiko ngo hamenyekane ukwiriye kumutwara.

Nk’uko BigEye ibitangaza, inshuro zose Mario yageze imbere y’urukiko yasobanuraga ko ashaka gutwara uyu mwana we akamwirerera dore ko yashinjaga Cindy kuba umubyeyi gito kandi w’umusinzi wafataga nabi uyu mwana kuburyo byamubabazaga.

Mario ngo yafashe umwanzuro wo kumwiba ngo amujyane mu Butaliyani mu ibanga kubera ko yari arambiwe kumubona afashwe nabi na Cindy nyamara we afite ubushobozi bwo kumwitaho.

Ku munsi w’ejo nibwo Urukiko rwo mu mujyi wa Kampala rwaburanishaga uru rubanza nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje, rwanzuye ko Cindy atsinzwe ndetse adakwiriye kugira imitungo agabana na Mario nk’uko yari yabyifuje mu rukiko. Amaze gutsindwa, Cindy yahise ategekwa gutanga uyu mwana nta mananiza.

Mario Brunnet yanabwiye urukiko ko Cindy adakwiriye kugumana uyu mukobwa wabo dore ko mu minsi mike ishize aherutse gusabwa n’undi mugabo bitegura kurushingana bityo uyu Mutaliyani akaba afite impungenge ko Amani yazagira ubuzima bubi kubera kurerwa n’undi mugabo utari se.

Cindy yatandukanye na Mario bamaze imyaka 10 bakundana. Uyu mugabo mushya Cindy agiye kurushingana na we ngo yaba yaramutwaye undi mugore witwa Phina Mugerwa. Mu cyumweru gishize nibwo yagiye kumusaba umuryango ndetse ubemerera ko bashobora kuzabana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages