Ibihe byiza Samantha yagiranye na Idris mu gihe bari kumwe muri Big Brother Africa 9 byamuvanye muri Afurika y’Epfo bimujyana muri Tanzania kwishimira intsinzi mugenzi aherutse kwegukana.
Ubwo bari mu irushanwa, Samantha wari uhagarariye Afurika y’Epfo yagiye yerekana amarangamutima afitiye Idris ndetse umusore na we ntiyamubereye gito kuko babyumvaga kimwe bagasangira ibyishimo ndetse rimwe na rimwe bagafatwa basomana kugeza ubwo babaye inshuti zikomeye.
Nk’uko urubuga rwa Big Brother rwagiye rubitangaza, Idris yagiye agaragaza gukunda abakobwa benshi kandi batandukanye mu irushanwa.
Mu kiganiro Idris yagiranye na Biggie ku itariki 13 Ugushyingo 2014, yavuze kuri buri mukobwa mu bitabiriye irushanwa yashudikanye na bo ndetse yerura ko abafitiye urukundo ndetse abagirira amarangamutima nk’undi muntu wese wambaye umubiri.
Yagize ati, “Goitse ni inshuti yanjye ariko mugiraho urujijo bitewe n’imyitwarire ye kuri njye. Ellah ni inshuti yanjye kandi sinifuza kumubura kuko ni uw’agaciro kuri njye, Samanatha we arihariye mufata nk’inshuti yanjye magara”.
Urukundo ruri hagati ya Idris na Samantha ruteye urujijo dore ko uyu mukobwa na we avuga ko afata uyu musore nka musaza we muto.
Idris yanditse kuri Twitter agaragaza ko yishimiye bidasubirwaho kuba Samantha yaje kumusura muri Tanzania ndetse abwira abanyagihugu be ko ari impano abazaniye gusa ababwira ko atari bumubereke mu ruhame.
Samantha yageze muri Tanzania agiye gusura Idris ku wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2014.
Nubwo Idris ari umwe mu basore bagaragaje gukunda abakobwa cyane, ntitwakwibagirwa Mira wa Mozambique na Luis wa Namibia , Sheilah wa Botswana na Nhlanhla wa Afrika y’Epfo,JJ na Samantha wa Afurika y’Epfo, Laveda wa Tanzania na we yagiye akunda abasore batandukanye ariko ntarase ku ngingo ngo ahitemo umwe.


















TANGA IGITEKEREZO