Idris wegukanye Big Brother Africa ya 9 yongeye kugaragaza amarenga y’urukundo abyutsa ibye na Miss Uganda 2013, Stella Nantubwe wakoreshaga Ellah mu irushanwa baherutse guhuriramo muri Afurika ye’Epfo.
Abinyujije kuri Facebook, uyu Munyatanzaniya yatunguye abafana be ubwo yifotozaga afashe icupa rya Coca Cola handitseho izina ‘Stella’ nyuma rigakurikizwa n’andi magambo akomeye agaragaza ko aba bombi bafitanye ubumwe budasanzwe.
Kuri iyi foto iri gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, Idris yanditseho agira ati “Kera kabaye nongeye gufata Miss Uganda Stella mu biganza byanjye”.
Amagambo yanditse yateye benshi urujijo ndetse batangira kwibaza niba yaba yatandukanye na Samantha dore ko ari we bari babanye neza kuva yakwegukana irushanwa gusa haribazwa niba yabikoze ari ugutebya.
Mu minsi yashize ubwo Ellah yagiriraga ikiganiro kuri televisiyo ya NTV yirinze gutangaza byinshi ku mubano we na Idris ariko avuga ko uyu musore agiye kuza muri Uganda kumusura nubwo nta munsi cyangwa itariki yatangaje.
Yagize ati, “Namuhaye umwanya wose akeneye, niba abyifuza azaza ansange, ariko mumenye ko agiye kuza muri Uganda bidatinze”.
Idris ni umwe mu basore bagaragaje gukunda abakobwa cyane mu irushanwa ariko byageze kuri Ellah biba akarusho kuko ni kenshi aba bombi bagiye bagaragara basomana,bari kumwe mu buriri n’ibindi byinshi byagaragazaga ko umubano wabo ukmeye.
Mu buryo butunguranye, irushanwa rigisozwa yahise yinjira mu rukundo na Samantha wo muri Afurika y’Epfo gusa bikavugwa ko umuryango wa Idris wanze uyu mukobwa.



















TANGA IGITEKEREZO