Buri mwaka , ikinyamakuru ‘Forbes’ gishyira hanze urutonde rw’abagore ba mbere bakomeye ku isi bitewe n’ijambo baba bafite, kimwe nuko gishyira hanze intonde zitandukanye.
Kuri uru rutonde rw’abagore 100 b’ibikomerezwa ku isi, abaza ku myanya ya mbere higanjemo abanyapolitiki ariko hakanagaragaramo nanone abo tuzi muri muzika nka Beyonce Knowles waje ku mwanya 17 na Shakira Mebalak wa ku mwanya wa 37, mu itangazamakuru nka Oprah Winfrey ku mwanya wa 13 no muri sinema nka Angelina Jolie ari ku mwanya wa 37.
Dore urutonde rw’10 mu bagore 100 b’ibikomerezwa ba mbere ku isi:
1. Angela Merkel: Ni ’Chancellor’ w’igihugu cy’u Budage
2. Dilma Rousseff: Ni ’Umukuru w’igihugu’ cya Brezil
3. Melinda Gates: Ni Umufasha w’umuherwe Bill Gates
4. Michelle Obama: Ni Umufasha wa Barack Obama, Perezida wa USA
5. Hillary Clinton: Ni Umufasha wa Bill Clinton
6. Sheryl Sandberg: Ni umwe mu bayobozi b’urubuga rwa Facebook
7. Christine Lagarde: Ni Umuyobozi wa IMF (International Monetary Fund)
8. Janet Napolitano: Ni Umunyamabanga wa Homeland Security
9. Sonia Ghandi: Ni Umuyobozi w’ishyaka UPA ryo mu gihugu cy’u Buhinde)
10. Indra Nooyi: Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa PepsiCo



















TANGA IGITEKEREZO