Televiziyo ya Trace yashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi muri Afurika igendeye ku buryo ibihangano byabo bisabwa n’abayikurikira umunsi ku wundi.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyi Televiziyo, itsinda rya Kiff No Beat ryo muri Ivory Coast niryo ryaje ku mwanya wa 10 ribikesha indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi bise "Tu es dans Pain" .
Davido umaze guca agahigo muri iyi minsi kubera umubare w’ibihembo akomeje gutwara haba ibyo ku Mugabane wa Afurika no ku rwego rw’Isi, ni we uyoboye uru rutonde. Indirimbo ze, ‘Aye na Skelewu’, nizo zisabwa cyane kuri iyi televiziyo. Abifashijwemo na Producer Shizzy umuziki we umaze gushinga imizi mu bihugu bya Afurika hafi ya byose.
Benshi mu bahanzi bakomeye muri Nigeria na Ghana ntibabonetse kuri uru rutonde nyamara umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo , aza ku mwanya wa 7 abikesha ahanini indirimbo ye Sitya Loss imaze kumugira icyamamare mu buryo bukomeye.
Yemi Alade ukunzwe mu ndirimbo yise Jonny na mugenzi we Tiwa Savage umaze kwigaranzura abahanzikazi hafi ya bose muri Afurika, nibo bakobwa baje kuri uru rutonde. Aba bombi ni abanya-Nigeria.
Nigeria niyo ifite abahanzi benshi(4) kuri uru rutonde, Congo ihafite Fally Ipupa, Angola ihagarariwe na Os Detroia, Kiff No Beat na DJ Arafat bahagarariye Ivory Coast, Toofan bahagarariye igihugu cya Togo, Uganda ifitemo Eddy Kenzo mu gihe u Rwanda nta muhanzi wabashije kubonekamo.
Uko urutonde ruhagaze kugeza ubu:
10. Kiff No Beat: Ivory coast
9. Yemi Alade: Nigeria
8. Os Detroia: Angola
7. Eddy Kenzo: Uganda
6. Tiwa Savage: Nigeria
5. P-Square: Nigeria
4. DJ Arafat: Ivory Coast
3.Fally Ipupa: DRC
2. Toofan: Togo
1. Davido: Nigeria



















TANGA IGITEKEREZO