Iki Kinyamakuru gikora urutonde rw’abantu ijana baranze umwaka ku rwego rw’Isi. Mu mwaka wa 2016, uru rutonde rugizwe n’ubwiganze bw’abanyepolitiki aho abagera kuri 31 barujeho mu gihe mu bindi byiciro bisigaye nta cyabonetsemo abageze kuri 25.

Mu bahanzi barugaragaraho harimo nka Kendrick Lamar, Ariana Grande, Nicki Minaj, Adele n’abandi.

Umunyamerikakazi umaze kubaka amateka mu koga Ledecky checks w’imyaka 19, ni we muto kurusha abandi kuri uru rutonde.

Ni we muto mu myaka mu bihangange biri kuri uru rutonde
Ni we muto mu myaka mu bihangange biri kuri uru rutonde

Uru rutonde kandi rugizwe n’abahanga muri siyansi n’ikoranabuhanga, inararibonye mu bugeni, abanyamideli, abakina filime n’abandi bo mu byiciro bitandukanye bavugwa cyane muri iki gihe ku bw’ibikorwa byabo.

Time Magazine ivuga ko gukora uru rutonde ari ukuzirikana impinduka abaruriho bazanye ku Isi. Kugaragara kuri urwo rutonde bifatwa nk’icyubahiro gikomeye cyane ku Isi.

Abamaze kugaragara kuri urwo rutonde inshuro nyinshi ni Perezida Barrack Obama, umaze kugaragara inshuro 11, Hillary Clinton yarugarutseho ku nshuro ya cumi inshuro icyenda, Angela Merkel amaze kurujyaho inshuro umunani na Xi Jinping inshuro zirindwi.

Donald Trump, umwe mu biyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we yaje kuri uru rutonde.

Kanda hano urebe uru rutonde rurambuye