00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya MTV Europe Music Award 2014

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 10 November 2014 saa 02:19
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2014 nibwo hatanzwe ibihembo bya MTV Europe Music Awards 2014 aho abahanzi bagize One Direction na 5 Seconds Of Summer baje ku isonga ry’abegukanye byinshi.
Amatsinda One Direction na 5 Seconds Of Summer yegukanye ibihembo bitatu kuri buri ruhande. Ariana Grande na Katty Perry na bo bitwaye neza aho buri wese yegukanye ibihembo bibiri. Indirimbo ‘Problem’ ya Ariane Grande afatanyije na Iggy Azalea yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka (…)

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2014 nibwo hatanzwe ibihembo bya MTV Europe Music Awards 2014 aho abahanzi bagize One Direction na 5 Seconds Of Summer baje ku isonga ry’abegukanye byinshi.

Amatsinda One Direction na 5 Seconds Of Summer yegukanye ibihembo bitatu kuri buri ruhande. Ariana Grande na Katty Perry na bo bitwaye neza aho buri wese yegukanye ibihembo bibiri. Indirimbo ‘Problem’ ya Ariane Grande afatanyije na Iggy Azalea yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka anegukana igihembo cy’umuhanzi w’umwaka w’igitsinagore.

Alicia Keys yashimishije benshi

Ibi birori kandi byagaragayemo udushya mu myambarire n’imiririmbire yanyuze benshi y’abahanzi barimo Nick Minaj, Alicia Keys uri hafi kwibaruka, Ariane Grande, Charli XCX, Enrique Iglesias(wanatwaye igihembo cya Best World Stage Performance), Slash & Myles Kennedy n’abandi.

Ariana Grande

MTV Europe Music Awards (mu mpine MTV EMA) ni ibihembo bya muzika bishamikiye ku bikomeye bizwi ku izina rya MTV Music Awards bitangirwa muri Amerika.

Enrique Iglesias

MTV EMAs byo bitangirwa i Burayi kuva mu 1994, hahembwa abahanzi mu byiciro bitandukanye ariko aho bitandukaniye na MTV Music Awards(ikurikiza amatora y’abafana) ni uko amategeko abigenga ngo hamenyekane umuhanzi watsinze bihindagurika buri mwaka ndetse n’aho bitangirwa hakaba hahinduka uko umwaka utashye. Kuri iyi nshuro byatangiwe i Glasgow muri Écosse.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya MTV EMA 2014:

Best Song : Ariana Grande - Problem, ft. Iggy Azalea
Best Pop Act : One Direction
Best Male Act : Justin Bieber
Best Female Act: Ariana Grande
Best New Act: 5 Seconds of Summer
Best Video : Katy Perry - Dark Horse ft. Juicy J
Best Rock Act : Linkin Park
Best Electronic: Afrojack
Best World Stage Performance: Enrique Iglesias
Global Icon: Ozzy Osbourne
Best Alternative Act: Thirty Seconds to Mars
Best Hip-Hop Act: Nicki Minaj
Best Live Act: One Direction
Best Look : Katy Perry
Best Push Act: 5 Seconds of Summer
Best Song With A Social Message: Beyonce - Pretty Hurts
Best UK & Ireland Act: One Direction
Best US Act : Fifth Harmony
Biggest Fans: One Direction

Ozze Osbourne ashyikirizwa igihembo cye
Slash & Myles Kennedy
Nicki Minaj

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages