Nicole Kelly wavutse atagira igice cy’akaboko k’ibumoso ubusanzwe ni Nyampinga w’umujyi wa Lowa mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa kuri ubu akaba arimo no kwiyamamariza kuba Nyampinga wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri Nzeri 2013.
Nk’uko inkuru dukesha 7sur7, iravuga ko aherutse kubitangaza ubwo yari mu marushanwa ya Miss Lowa, yisanga cyane mu bijyanye n’imitegurire y’ahabera ibirori “Art de la scène”.
Nyampinga Kelly kuri ubu ufite 23 y’amavuko avuga ko azirikana neza ko afite ubumuga, ariko agashishikazwa no gutungurana cyane cyane mu byo agenda yiyemeza kugeraho.



















TANGA IGITEKEREZO