Umuhanzi Usher Raymond aritegura kubana akaramata n’umukunzi we Grace Miguel usanzwe ukurikirana akanagenzura umutungo we muri muzika.
Usher Raymond na Miguel bamaranye imyaka igera kuri itanu bakundana ariko ntibakunze kwerekana mu ruhame iby’urukundo rwabo. Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2015 nibwo bagaragaye basohokanye muri The Art of Elysium Gala ndetse ubona bizihiwe ku maso.
Nk’uko Us Weekly yabitangaje, ubwo baheruka kugaragara bari kumwe mu ruhame ngo bari bishimanye cyane ndetse ngo ibyishimo aba bombi bari bafite bivugwa ko bituruka ku mpeta y’urukundo uyu muhanzi aherutse kwambika Grace Miguel.
Byatangiye Usher na Miguel bakorana bisanzwe kuko kenshi bakundaga kuba bari kumwe kubera ko uyu mukobwa yari umujyanama wa mbere w’uyu muhanzi ndetse ari na we ukurikirana inyungu ze mu muziki.
Usher Raymond w’imyaka 36 y’amavuko akundanye n’umukobwa umurusha imyaka umunani nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we Tameka Foster mu 2009. Tameka na Usher barushinze muri 2007 bigeze muri 2009 batangira gusaba gatanya.
Uyu muhanzi ni umubyeyi w’abana b’abahungu babiri yabyaranye n’umugore we wa mbere.
Usher na Miguel ntibaratangaza umunsi w’ubukwe bwabo ariko hari amakuru atangazwa n’inshuti zabo ko uyu mwaka ugomba gusiga barushinze..



















TANGA IGITEKEREZO