Umuhanzi Usher Raymond aratangaza ko umwana we witwa Usher V, w’imyaka itanu, uherutse kurohama mu mazi agahita ajyanwa igitaraganya ku bitaro amerewe neza.
Uyu mwana yarohamye ubwo yari ari mu rugo kwa Usher ari gukina nuko ashaka kujya gufata igikinisho mu mazi (Piscine) ahita arohama. Icyo gihe Raymond ntiyari ari mu rugo, ariko umwana aza kurohorwa n’abakozi be.
Usher yagize ati “Njye ndi umunyamugisha kandi ndi umunyamahirwe kubera ko umwana wanjye yarokotse urupfu rutunguranye. Ndishimye cyane kubera ko umuhungu wanjye ari muzima kandi atangiye koroherwa”.
Yashimiye kandi Eugene Stachursk na Ben Crews bamufashije mu kurokora uyu mwana.
Uyu mwana ni imfura ye, akurikirwa na Naviyd Ely, w’imyaka ine.
Mu minsi mike ishize, Tameka, wahoze ari umugore wa Usher, ari nawe babyaranye aba bana babiri aherutse gusaba ko uyu Usher yamuha amafaranga yo gutunga aba bana avuga ko babayeho nabi.



















TANGA IGITEKEREZO